Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dominic Barton
Amakuru yatangajwe kuri twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro tariki ya 3 Nyakanga 2023 avuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Dominic Barton umuyobozi wa sosiyete mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi ku izina na Rio Tinto.
Mu biganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’uyu muyobozi, byagarutse ku bufatanye hagati y’u Rwanda na sosiyete ya Rio Tinto.
U Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y’agaciro zirimo urwa gasegereti (Luna Smelter), urutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery Ltd n’urundi ruganda ruri kubakwa ruzatunganyirizwamo Tantalum.
U Rwanda kandi ruherutse kugaragaza ko rukeneye abashoramari mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro, aboneka mu birombe bitandukanye. Kuba ikigo nka Rio Tinto cyaza gushora imari mu Rwanda, bikaba byafasha mu kwihutisha icyifuzo igihugu gifite cyo kongerera agaciro amabuye y’u Rwanda.
Dominic ni umuyobozi wa sosiyete ya Rio Tinto, akaba n’Umuyobozi wa LeapFrog Investments, Ikigo cy’Ishoramari cyigenga gitanga serivisi z’imari n’iterambere ryihuse.
Dominic Barton kandi asanzwe afite ubunararibonye kuko yamaze imyaka irenga 30 mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubujyanama mu Bukungu n’Imiyoborere cy’Abanyamerika, cya McKinsey & Company, harimo imyaka icyenda yamaze ari umwe mu bayobozi bakuru bacyo kuva mu mwaka wa 2009-2018. Dominic Barton afite imyaka 60 akaba akomoka mu gihugu cya Canada.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|