Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be ba Malawi na Zimbabwe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukomeje uruzinduko arimo i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku Bukungu, yagiranye ibiganiro mu bihe bitandukanye na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwela na Emmarson Mnagagwa wa Zimbabwe.

Perezida Kagame na Lazarus Chakwela wa Malawi
Perezida Kagame na Lazarus Chakwela wa Malawi

Perezida Kagame na Lazarus Chakwera bagiranye ibiganiro byagarutse ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yaganiriye kandi na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa na we witabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku Bukungu. Mnangagwa yashimiye Perezida Kagame ndetse avuga ko abayobozi nibahagurukira gukorera Afurika bizateza imbere abaturage.

Perezida Kagame na Emmarson Mnagagwa wa Zimbabwe
Perezida Kagame na Emmarson Mnagagwa wa Zimbabwe

Yagize ati “Urakoze Perezida Paul Kagame. Turi guteza imbere inyungu z’umugabane wacu muri Davos.”

Uretse aba bakuru b’ibihugu Perezida Kagame yakiriye, yahuye kandi na Sultan Ahmed Bin Sulayem, Umuyobozi Mukuru wa DP World ifite Kigali Logistics Platform, icyambu cyo ku butaka gikorera mu Rwanda. Ubu bubiko bw’ibicuruzwa bwiswe Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, Umukuru w’Igihugu yabutashye ku mugaragaro muri 2019.

Yavuze ko ubu bubiko bushya bugiye koroshya no guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu mu by’ubuhahirane, nk’imwe mu ntego y’amasezerano ashyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yahuye na Keller Rinaudo, umuyobozi mukuru akaba ari na we washinze Zipline, wagize uruhare mu rugendo rwo guhindura uburyo bwo gukwirakwiza imiti n’amaraso mu gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, hakoreshejwe indege zitagira abapilote (Drones).

Muri 2016 nibwo Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika, bemeranyijwe gutangiza bwa mbere umushinga wa Drones Zipline, wo kwifashisha utudege duto mu kugeza amaraso ku ndembe n’indi miti ikenewe byihutirwa hirya no hino mu gihugu.

Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro ikoreshwa ry’izo Drones mu gutwara amaraso, yavuze ko iri koranabuhanga hari icyo rigiye kongera muri Serivisi z’ubuzima, no mu rwego rw’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka