Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa USAID

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, yakiriye mu biro bye, Mark Green, Umuyobozi w’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Uwo muyobozi ari mu Rwanda muri gahunda y’ingendo agirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya na Mozambike.

Leta zunze ubumwe za Amerika, zibinyujije muri USAID, zisanzwe zitera inkunga u Rwanda cyane cyane mu byerekeranye n’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n’uburezi. Nko muri uyu mwaka icyo kigega cyatanze miliyoni 71 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu rwego rw’ubuzima, ikigega USAID cyahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 32 z’Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 29 z’Amafaranga y’u Rwanda), agamije kunoza itangwa rya serivisi nziza z’ubuzima, cyane cyane mu kwirinda no kuvura Virusi itera SIDA na Malaria.

Mu buhinzi, binyuze mu mushinga Feed the Future-Rwanda Hinga Weze, USAID yageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 11 z’Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda) agamije gufasha abahinzi bahinga ku buso buto kongera umusaruro.

Uyu mushinga ukorera mu turere icumi ari two: Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.

Indi mishinga iterwa inkunga na USAID irimo uwitwa ‘Twiyubake’ ugamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage. Biteganyijwe ko uyu mushinga Twiyubake uzahindura imibereho y’abaturage babayeho nabi bo mu miryango ibihumbi 50, bo mu turere 12 ari two: Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro and Nyarugenge.

USAID itera inkunga n’indi mishinga nka ‘Turengere Abana’ na ‘Gimbuka’ iyo mishinga ikaba yita ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame na Mark Green baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na USAID ndetse n’imikoranire mishya ya USAID n’ibihugu bakorana hagamijwe kongera umusaruro uganisha ku kubifasha kuva ku mfashanyo z’amahanga, intego iri mu zo u Rwanda rwiyemeje, muri gahunda yarwo yo kwigira.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka