Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Banki ya AIIB
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, yagiranye ibiganiro na Jin Liqun, uyobora Banki ya Aziya iteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo (Asian Infrastructure Investment Bank -AIIB).
Iyi nkuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro, ivuga ko Perezida Kagame na Jin Liqun, baganiriye ku mikoranire isanzweho n’iy’ahazaza hagati y’u Rwanda n’iyi banki.
U Rwanda na AIIB bikorana mu mishinga yo guteza imbere ikoranabuhanga, kugera kuri serivisi z’imari no kunoza urwego rw’ingufu.
Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka, nabwo yari yagiranye ibiganiro na Jin Liqun, icyo gihe ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe yo kurushaho gukorana hagati y’iyi banki n’u Rwanda. Bombi bahuriye muri Kenya aho bari bitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yaberaga i Nairobi.
Muri Nyakanga 2019, nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’iyi Banki yo muri Aziya ishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo, icyo gihe u Rwanda rwemerejwe mu nama y’ubutegetsi ngarukamwaka ya kane y’iyo banki, yaberaga muri Luxembourg. Uwo munsi hanemejwe ibindi bihugu birimo Bénin na Djibouti.
AIIB yashinzwe mu 2015 ku gitekerezo cyazanywe n’u Bushinwa. Intego yayo ni ugutera inkunga ibikorwa remezo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwihutisha iterambere muri Aziya no hanze yayo.
Ifite imari shingiro ya miliyari 100 z’Amadolari, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’imari shingiro ya Banki y’Isi ndetse ikaba ifatwa nk’ikigo cy’imari gishobora guhangana n’ibindi bigo by’imari mpuzamahanga nka IMF na Banki y’Isi.
AIIB imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 8.5 z’Amadolari ku bihugu binyamuryango yo kubaka imishinga y’ibikorwa remezo 46.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|