Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, baganira ku bikorwa by’uwo Muryango.

Perezida Kagame abanira na Patricia Scotland
Perezida Kagame abanira na Patricia Scotland

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko ibi biganiro abayobozi bombi bagiranye bigamije kurebera hamwe aho ibikorwa by’uyu Muryango bigeze.

Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM), yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022, yanasize u Rwanda rukuyemo umusaruro ushimishije mu nzego nyinshi, binyuze mu biganiro hagati y’Abakuru b’Ibihugu, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango mpuzamahanga.

Ni ibiganiro byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ibikorwa n’imishinga mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima n’umubano mu bya politiki hagati y’u Rwanda n’amahanga.

Ubwo Perezida Kagame yatorerwaga kuyobora uyu murwango, yavuze ko u Rwanda ruhawe kuyobora Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rumaze ruwinjiyemo, ari Igihugu cyafashe indi sura.

Afungura ku mugaragaro iyo nama, Perezida Kagame yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije Isi, birimo ibyorezo n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo ku batuye Isi.

Patricia Scotland na we yongerewe manda yo kuba Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, akaba azafatanya na Perezida Kagame mu bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu ibihugu 56 nibyo bigize Umuryango wa Commonwealth.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka