Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024 yakiriye mu biro bye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong, ari kumwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku kunoza umubano usanzwe uhuriweho hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi. Ibi biganiro kandi byari byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga.
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong, yari yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga.
Mu biganiro abayobozi bagiranye byibanze ku mubano u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye kandi biyemeza kuzakomeza kuwushimangira no gusigasira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bya gisirikare.
Iri tsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi banasura Ikigo cya Gisirikare cy’Imyitozo cya Gabiro.
Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa usanzwe kandi ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukunda amakuru yanyu