Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abajyanama be

Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida ruzwi nka ‘Presidential Advisory Council’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’u Rwanda.

Ibiganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibiganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, i New York, aribwo Perezida Kagame yayoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida (PAC).

Uru rwego rugizwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga, bagira inama zifatika Perezida wa Repubulika na Guverinoma, aho izo mpuguke zitanga ibitekerezo ku cyakorwa, by’umwihariko cyafasha igihugu gukomeza gutera imbere, haba mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Village Urugwiro, ikomeza ivuga ko mu nama yo ku cyumweru, Perezida Kagame n’abajyanama be baganiriye ku gushakira hamwe bimwe mu bisubizo bigamije udushya, kandi bifatika biganisha ku iterambere ry’u Rwanda mu mibereho n’ubukungu.

Baganiriye kandi no ku bibazo bibangamiye akarere ndetse n’Isi yose muri rusange, ariko bifitiye Igihugu akamaro.

Perezida Kagame aganira n
Perezida Kagame aganira n’Abajyanama be

Perezida Kagame yageze i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye igomba guterana kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023.

Mbere y’uko iyi nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iterana, mu gitondo cyo ku Cyumweru kandi, Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya Loni n’abandi bafatanyabikorwa yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye, SDGs.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye, yavuze ko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha urugendo rwo kugera kuri izontego.

Perezida Kagame ni ho yasobanuye ko bisaba ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano, cyangwa ’Artificial Intelligence (AI)’ rikwiye gukorera abatuye Isi aho kubarwanya.

Ati "Kugira ngo tubashe kurenga umurongo kandi tugere ku ntego zirambye z’iterambere, dukeneye gukoresha imbaraga z’ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano. Tugomba no kuzirikana ko rikwiye kudukorera aho gutekereza ko riturwanya."

Umukuru w’Igihugu muri iyo nama akaba yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Amina Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, Umuyobozi ushinzwe Ubuyobozi muri UNDP, Achim Steiner na Visi Perezida wa Microsoft akaba n’Umuvugizi wa SDGs, Achim Steiner.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka