Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba AGRA

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA) ndetse na Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’iri huriro.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba AGRA
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba AGRA

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, mu gihe u Rwanda ruri gutegura kwakira inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems Forum (AFS), izabera i Kigali ku wa Mbere tariki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024.

Perezida wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata yavuze ko mu byo baganiriye na Perezida Kagame byibanze ku kumumenyesha inama mpuzamahanga itegurwa n’iri huriro ayoboye (AGRA) ibera mu Rwanda buri myaka ibiri, igahuza ibihugu bitandukanye byigira hamwe iterambere ry’ubuhinzi.

Iyi nama ibera mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri izaba yiga ku ngingo zirimo guhanga udushya, kwihuta mu bikorwa ndetse no gushyiraho impinduka mu rwego rw’ibiribwa cyane cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.

Byitezwe ko izahuza abagera ku bihumbi bitaunu (5000) barimo abafatanyabikorwa mu buhinzi ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kugira ngo bafate ingamba zifatika mu guteza imbere urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Perezida Kagame yamenyeshejwe ibijyanye n'inama mu kwihaza mu biribwa izabera mu Rwanda
Perezida Kagame yamenyeshejwe ibijyanye n’inama mu kwihaza mu biribwa izabera mu Rwanda

Perezida wa AGRA, Dr Agnes Kalibata avuga ko iyi nama isanze hari byinshi bimaze gukorwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ubwo ikibazo kibangamiye abaturage ari ikijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati, "Iterambere ahantu hose uraribona haba hano mu Rwanda, abaturage ntibakingingirwa gukoresha amafumbire, amasoko y’imyaka asigaye aboneka, ukabona bimeze neza ku babikora. Ikibazo kirimo kinini tugihura nacyo ni ikibazo cy’ihindagurika ry’igihe rituma usanga ibintu byose twakoze n’imbaraga zose zashyizwemo rimwe na rimwe zigenda zisubira inyuma kubera ko abantu batakizi."

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe kitabangamiye u Rwanda gusa ahubwo cyugarije ibihugu byinshi cyane aho usanga abaturage ntawe umenya igihe imvura izagwira ngo bibafashe kwitegura mu mirimo yabo y’ubuhinzi ndetse n’aho iguye ikagwa nkeya bigateza inzara.

Ati "Usigaye usanga abantu bafite inzara batabarizwa ku mugabane wa Afurika gusa ahubwo ku isi yose, byariyongereye cyane ubu ngubu tugeze ku bantu miliyoni 730 z’abashonje, binarenze ubwo twatangiraga SDGs, ntabwo twari dufite abantu bashonje gutyo, ariko ibyo byose bituruka ku gihe kibi ntabwo ari ubuhinzi budakora neza."

Dr Kalibata avuga ko kugeza ubu hari imbaraga zishyirwa mu buhinzi nubwo hakiri urugendo rurerure ariko igisabwa ari ukongera imbaraga kurushaho kuko ubuhinzi ari ubukungu bw’ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, bityo ko haramutse hongewemo imbaraga byatanga umusaruro mwinshi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka