Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Kagame n’itsinda ry’abantu bari kumwe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Stergomena Tax ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Julius Nyerere International Airport, giherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, bikaba biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Abakuru b’Ibihugu byombi baraza kugirana ibiganiro muri Perezidansi ya Tanzania, Perezida Kagame akazasoza urwo ruzinduko ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.

Perezida Kagame ageze muri Tanzania aturutse muri Zimbabwe, aho yari yitabiriye inama ya 6 ya Transform Africa, yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika.

Perezida Kagame asuye Tanzania, mu gihe muri Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan w’icyo gihugu, na we yasuye u Rwanda, icyo gihe hanasinywa amasezerano agamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, harimo Uburezi, Ubukungu n’ibindi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imbaraga zituruka mubufatanye nabandi banyafrika Kandi mubinoza neza mukomeze mwese imihigo turabashimira cyanee.

Rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Ndabashimira cyanee mbikuye kumutima!!

Rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Muraho nejejejwe no kubashimira ukuntu mutuyoborana ubuhanga ubushishozi umutuzo nubugwaneza

Rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

MUBYUKURI UMUBYEYI WACU PEREZIDA KAGAME AZAJYA AJYA GUSHAKISHIRIZA ITERAMBERE RYABENEGIHUGU.MUMISHINGA MIGARI NONEHO AGARUKE AKEMURE NUTUBAZO DUTO TWAGAKEMUWE N`ABAYOBOZI BOHASI NKAHO BADAHARI.MWABAYOBOZI MWE MWISHAJISHA UMUBYEYI WACU.MUGERAGEZE GUTERA IKIRENGE MUCYE

RWIGEMA PATRICK yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Tanzania badufatiye runini tubiyegereze cyane

Kalima yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka