Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Perezida Kagame n’itsinda ry’abantu bari kumwe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Stergomena Tax ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Julius Nyerere International Airport, giherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, bikaba biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Abakuru b’Ibihugu byombi baraza kugirana ibiganiro muri Perezidansi ya Tanzania, Perezida Kagame akazasoza urwo ruzinduko ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.
Perezida Kagame ageze muri Tanzania aturutse muri Zimbabwe, aho yari yitabiriye inama ya 6 ya Transform Africa, yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika.
Perezida Kagame asuye Tanzania, mu gihe muri Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan w’icyo gihugu, na we yasuye u Rwanda, icyo gihe hanasinywa amasezerano agamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, harimo Uburezi, Ubukungu n’ibindi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imbaraga zituruka mubufatanye nabandi banyafrika Kandi mubinoza neza mukomeze mwese imihigo turabashimira cyanee.
Ndabashimira cyanee mbikuye kumutima!!
Muraho nejejejwe no kubashimira ukuntu mutuyoborana ubuhanga ubushishozi umutuzo nubugwaneza
MUBYUKURI UMUBYEYI WACU PEREZIDA KAGAME AZAJYA AJYA GUSHAKISHIRIZA ITERAMBERE RY`ABENEGIHUGU.MUMISHINGA MIGARI NONEHO AGARUKE AKEMURE N`UTUBAZO DUTO TWAGAKEMUWE N`ABAYOBOZI BOHASI NKAHO BADAHARI.MWABAYOBOZI MWE MWISHAJISHA UMUBYEYI WACU.MUGERAGEZE GUTERA IKIRENGE MUCYE
Tanzania badufatiye runini tubiyegereze cyane