Perezida Kagame yageze muri Tanzania aho yitabiriye inama ya EAC
Perezida Paul Kagame, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye Inama ya 24 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.
Akigera ku kibuga cy’indege, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Hon. Shariff Ali Shariff, Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida ushinzwe umurimo, ubukungu n’ishoramari rya Zanzibar.
Iyi nama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye no kwimakaza amahoro n’umutekano bigamije imibereho myiza’.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, iraterana mu gihe yabimburiwe n’iyo ku rwego rwo hejuru yahurije hamwe Abaminisitiri bo muri uyu Muryango.
Iyi nama kandi yahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze ushinzwe.
Ohereza igitekerezo
|