Perezida Kagame yageze muri Angola
Yanditswe na
Mediatrice Uwingabire
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola, aho ubu arimo kuganira na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, mu gihe bitegura kwitabira inama ya kabiri ya ‘ICGLR Mini-Summit’, yiga kuri politiki n’uko umutekano uhagaze muri Repubulika ya Santrafurika.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida João Lourenço wa Angola
Biteganijwe ko iyo nama iza kuganira ku bibazo bijyanye n’umutekano muri Santarafurika, ikaba iza kuba ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021.

Ubwo Perezida Kagame yageraga i Luanda

Abayobozi bombi bagiranye ikiganiro
Ohereza igitekerezo
|