Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi mu nama yiga kuri Politiki za Leta

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Abu Dhabi wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Politiki za Leta z’ibihugu (World Policy Conference).

Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi
Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi

I Abu Dhabi Perezida Kagame azahurirayo n’abafata ibyemezo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, abashakashatsi, abanyamakuru ndetse n’izindi mpuguke zivuga rikijyana mu bijyanye n’imiyoborere y’isi.

Inama mpuzamahanga kuri Poliki za Leta yabaye mu mwaka ushize wa 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga yibanze ku buzima, cyane ko isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ishami rya LONI ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Gebreyesus, yavuze ko mu gushyira hamwe kw’ibihugu ari ho hava ibisubizo byo kurwanya icyo cyorezo.

Dr Tedros yagize ati “Gukorera hamwe bishobora kutoroha igihe cyose ariko ni ingenzi.”

Inama izabera i Abu Dhabi mu gihe cy’iminsi itatu, kuva tariki 01-03 Ukwakira 2021, itegerejweho kwiga ku bibazo bitandukanye byugarije isi muri iki kinyejana cya 21.

Umuryango witwa WPC ni wo wahawe gutegura iyo nama kuva mu mwaka wa 2008 ubwo yatangiraga kuba ku nshuro ya mbere. Kugeza ubu inama za WPC zimaze gukorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi inshuro 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka