Perezida Kagame yagaye raporo zishinja u Rwanda gushyigikira abarwanya Nkurunziza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko impuguke za Loni zishinja u Rwanda gufasha abarwanya guverinoma y’u Burundi zikwiye gukora ibyafasha icyo gihugu kuva mu kibazo aho gusubiza ibintu irudubi.

Perezida Paul Kagame yongeye kugaya raporo zishinja u Rwanda gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Perezida w'u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Perezida Paul Kagame yongeye kugaya raporo zishinja u Rwanda gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, nyuma gato y’uko Inama y’Ubukungu ku Isi (WEF) yaberaga mu Rwanda isojwe.

Yagize ati “Abandika (impuguke za Loni) raporo ku Rwanda, bakabaye bakora ibindi by’ingirakamaro aho kongera ibibazo bihari.”

Ku wa Kane, tariki 12 Gicurasi 2016 ni bwo indi raporo yakozwe n’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gukomeza gutera inkunga abarwanya Leta ya Pierre Nkurunziza, yongeye gusohoka mu itangazamakuru mpuzahamanga.

Kuva mu mwaka ushize wa 2015, Perezida Nkurunziza ashaka kwiyamamariza kongera kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu, abamurwanya bavuga ko ari ukwica Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo, hatangiye gututumba umwuka mubi wakuruye imyigaragambyo mu gihugu no gushaka guhirika ubutegetsi bwe.

Ibi byatumye abaturage babarirwa mu bihumbi 240 bahungiye muri Tanzaniya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda ndetse n’u Rwanda rucumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 100.

Impunzi ziri mu Rwanda zashakiwe ingengo y’imari ya miliyoni 94 z’amadolari yo kuzifasha kubaho mu gihe cy’umwaka.

Leta y’u Burundi yatangiye gushinja u Rwanda gutoza no guha inkunga y’ibikoresho impunzi z’Abarundi ziri ku butaka bwarwo, ivuga ko ziri mu barwanya Leta ya Nkurunziza, bagaba ibitero imbere mu gihugu.

Leta y’u Rwanda yo yahakanye ibi birego yivuye inyuma ndetse muri Gashyantare 2016, rutangaza ko mu rwego rwo kuvanaho urwikekwe, impunzi zose z’Abarundi ziri ku butaka bwarwo, zishobora kwimurirwa mu bindi bihugu.

Imibare itangazwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, ivuga ko abantu bagera kuri 500 barimo abasirikare bakuru mu Burundi, bamaze kwicwa mu buryo buteye urujijo kuva izo mvururu zatangira.

Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bwa Afurika (AU) yagerageje gushaka uko ubwicanyi bwahagarara, isaba Leta ya Nkurunziza kwemera umutwe w’ingabo za AU zigera ku bihumbi bitanu zo kubungabunga umutekano w’abaturage ariko iyo leta ibitera ubwatsi.

Perezida Paul Kagame ashimangira ko ikibazo Abarundi bafite ari bo bacyitera aho kumva ko hari ahandi gituruka.

Perezida Nkurunziza yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri Nyakanga 2015. Aya matora ntiyavuzweho rumwe n’abatemeraga ko yiyamamariza manda ya gatatu kandi kuva ubwo, umutekano wabaye muke mu Burundi ndetse abantu barimo n’abasirikare bakuru, bakomeje kwicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

WOWE UVUGANGO U RWANDA RUZAKWA INTWARO BARAGUSHUKA NTUZONGEREKWIBESHYA NANGE NDEMEZAKO UBUFARANSA NA BLEJIQWE ARIBYO BIRIKURWANYA LETA YA NKURUNZIZA ARK BAKABIKORA BIHISHE NDETSE IKIBABAJE BABA 1MUKU SHYIGIKIRA TUBABAJWE NA NYAKUBAHWA POUL KAGAME BAKOMEJE KUGEREKAHO IBYOBIBAZO BYABO URWANDA NI GIHUGU GIFITE GOVERNEMENT NZIZA ARK ABANTU NTIBABYEMERA

Fabrice Biziman Ravaner yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Izi raports zose zirashakisha u Rwanda. Ikigamijwe nukurushakira ibyaha noneho LONU ikarufatira ibihano birimo guhagarikirwa inkunga no guhagarikirwa uburenganzira bwo kugura intwaro. Ibi bihano rero bifatiwe u Rwanda FDLR nabayishyigikiye baba babonye uburyo bwo gutera ndetse no kuba batsinda byoroshye. Byagorana guhashya FDLR ifite abayiha intwaro n’ibindi mu gihe wowe nk’igihugu utemerewe kugura intwaro. Izo raports zose rero umugambi ni 1 kandi haba hari izindi ngufu zibihugu zizihishe inyuma ( cyane cyane France na Belgique) ariko muri ibi byose bigira nyoni nyinshi. Ntibavuga bakora bucece. Nibo baba aba mbere kwamagana Nkurunziza kandi bagaca inyuma bakaba aba 1 bakamushyigikira.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

NI KANGAHE SE TWAHAKANYE KO NTAHO DUHULIYE NA M23, NTI BUTEYE KABILI, TUKALIRA NGO BARADUKUBISE- TUKABYEMERA IZUBA LIVA. IZO RAPPORT ZOSE ZIHULIZA KUKINTU KIMWE, ZIGAKORWA N’ABANTU BATANDUKANYE, ZATUBESHYERA KUYIHE NYUNGU?

GATERA yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka