Perezida Kagame yagarutse ku makosa yatumye Abaminisitiri batatu begura

Mu ijambo ryo gutangiza umwiherero wa 17 w’Abayobozi, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku makosa yatumye Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta begura kimwe na Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima.

Perezida Paul Kagame yahereye kuri Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegekonshinga n’andi mategeko, avuga ko bibabaje kuba hari umuyobozi ku rwego rwa Minisitiri ushobora gukubita umukobwa ushinzwe umutekano ku nyubako y’ubucuruzi nk’iyo Evode yari yinjiyemo.

Agendeye ku makuru yuzuye yahawe, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Uwizeyimana Evode yabanje gukora ikosa ryo guparika imodoka ahantu hadakwiye guhagarikwa imodoka.

Iri kosa amaze kurikora, ngo ntiyabyitayeho ahubwo akomeza mu nyubako y’ubucuruzi, ashaka kwinjira atanyuze aho basakira, yanga ko bamusaka ananga kunyura mu byuma byifashishwa mu gucunga umutekano (Scanner).

Umukobwa wari uri aho basakira, ngo yaramwegereye n’ikinyabupfura, amubwira ko aho atari ho abantu banyura, aho kumwumva ngo aramukubita anamuhirika hasi aribarangura.

Perezida Kagame yagize ati “Sibwo bwa mbere, si ubwa kabiri akora ibi. Niko asanzwe abigenza, ahubwo mwarabibonye muraceceka. Kuki mwarebaga Minisitiri akora ibyo mukabyihorera? Kugeza igihe nzabimenyera nkabaza Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’ubutabera?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aya makosa atari ubwa mbere yari abaye, ariko akavuga ko hari bamwe mu bayobozi bari basanzwe babizi ko akora ayo makosa ntibabigaragaze.

Ku kibazo cya Dr. Isaac Munyakazi, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko habaye amakosa yise ko “ateye isoni”.

Yagize ati “Munyakazi yari Minisitiri w’Uburezi. Ngo hari uburyo bashyira mu myanya ibigo by’amashuri byatsinze kurusha ibindi. Abayobozi b’ishuri bajya kureba Munyakazi, kuko ishuri ryabo ryari ryabaye irya nyuma.”
Iki gihe ngo Munyakazi yemeye guhindura ishuri ryari irya nyuma arishyira mu myanya y’imbere, bamuha ruswa y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000 Rwf).

Umukuru w’Igihugu avuga ko ibi Munyakazi yaje no kubyemera amaze gufatirwa mu cyuho, kuko hari ibimenyetso byamushinjaga.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibabaje ari uko n’iyo atamuhagarika ngo nta muyobozi wari gutinyuka kuvuga amakosa yakoze. Ati “Iyo njya kumureka tukazana hano, ntawari kuza ngo ambaze ngo kuki uyu turi kumwe hano, kandi ari umunyamakosa. Mwari kubiceceka.”

Dr. Diane Gashumba na we yavuze ko bitari inshuro imwe akora amakosa arimo no kubeshya.

Perezida Kagame ati “Sinzi ukuntu byanjemo mu gitondo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi nanajya kwa Minisitiri w’Intebe ndavuga nti iriya Virus yateye mu Bushinwa, ko tugiye kujya mu mwiherero twese badupimye twajyayo tumeze neza kuko tuba tuzateranira mu cyumba kimwe dusabana, tunaganira. Badupime kandi bampereho.”

Ati “Hari hashize iminsi bambwiye ko twiteguye guhangana n’iki cyorezo kandi ko twamenya ko yatugezemo.”

Ariko ngo haje ubutumwa buvuye kwa Dr Diane Gashumba buvuga ko atari ngombwa ko abajya mu mwiherero babanza gupimwa, Umukuru w’Igihugu abyibazaho.

Gusa ngo Gashumba yari yanatanze amakuru ko hari ibikoresho byapima abantu ibihumbi 3500, avuga ko bavanyemo ibikoresho bipima abantu 400 bagiye mu mwiherero byaba byangije ibikoresho kandi bitari ngombwa.

Uwo Perezida yari atumye, ngo yabwiye Gashumba ko icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu gishobora no kuba itegeko, amubwira ko niba atabikoze yakwihamagarira Perezida akabimwibwirira.

Byageze aho abashinzwe umutekano bajya kugenzura muri Minisiteri y’Ubuzima bajya kureba niba koko ibyo bikoresho bipima abantu 3500 bihari, ariko ngo bagezeyo, basanze hari ibikoresho byo gupima abantu 95 gusa.

Umukuru w’Igihugu amaze kubona raporo ivuye mu nzego z’umutekano, yongeye kubaza Dr. Gashumba niba koko ibyo abona muri Raporo ari byo, Minisitiri Gashumba yemera ko ibyo bikoresho bidahari ndetse yemera ko byari ikinyoma.

Umukuru w’Igihugu yasoje ijambo rye asaba abayobozi bateraniye mu mwiherero kwiga kuvugisha ukuri no ku bibazo biba bihari, no kudahishira abanyamakosa bari mu buyobozi. Yanasabye abakiri bato muri Leta kutagendera ku kinyoma mu gihe bashaka ko u Rwanda rutera imbere.

Umwiherero wa 17 w’abayobozi b’u Rwanda, uteraniyemo abayobozi 400 mu nzego nkuru za Leta, mu rwego rwo kwigira hamwe uko hakemurwa ibibazo Abanyarwanda bahura na byo.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

buri munyarwanda akurikije inama tugirwa n’NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU Urwanda twaruhindura SINGAPOL !!
Ikigaragara nuko amakosa yose akorwa haba hari umuntu wundi uri kuruhande uzineza ayo makosa arimo gukora ariko akabura aho arega uyakora cg akanga kubihuva byabindi bita ngo NTITERANYA
: turebe ibikorerwa muri REG .
* REG ikoresha aba EXPARTS bavuye Uganda kuza gukora evaluation z’abakozi bayo mumitangire ya service aho babahemba akayabo k’amadolari ese nuko Uganda iturusha gutanga sercice nziza ,ese nuko mu Rwanda nta experts kumitangire ya service bahari cg nuko hari bamwe mubatanga amasoko baba babifitemo inyungu zabo bwite batitaye ku Gihugu cyabo

*REG izana aba consultants mukwiga organigrame y’ikigo na job disrciption z’abakozi ikifashisha Abagande bagahebwa resultants zivuyemo REG ikazanga ikongera igakoresha Abanya Kenya nabo ibivuyemo REG ikabyanga ibyo byose bikorwa n’amafranga y’igihugu ariko abayapfusha ubusa gutyo ntibabibanzwe .

* REG usanga umukozi umwe akubye ishyuro twice wiwe ibyo bintu mwebye murumva byumvikana ? byose iyo ubisesenguye usanga hari ababifitemo inyungu zabo bwite aho kwita kunyungu z,igihugu cyacu Ibi muzabisanya muri Branches aho harimo byinshi byihishe inyuma harimo na Rwuswa ivuza ubuhuha kwa Commercial Director ) aho bamwe bucya bazamuwe muntera kumwanya itabaho ibi byose mubyukuri biba bigaragaragara hakorwe icukumbura ryimbitse .
amakosa yakonzwe na EWSA nubu akomeje gukorwa aho kubahiriza gazett ya LETA byananiranye

ukuri yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

ibaze nawe 500000frw bitesha agaciro minister nakumiro.HE azatubarize na RURA itanga service mbi mubyangombwa.Kwishyura icyangombwa ukamara amezi utarakibona ariko POLICE iguca amande nkaho ari wowe ukiha!Ubwose iyo udahawe icyangombwa kugihe warujuje ibyo usabwa hanyuma ukabuzwa gukora harya ubwo ubukire bwo 2050 tuzabugeramo gute tubuzwakora no kubura ibyangombwa bya RURA.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

HE ndamukunda bikandenga,ubushishozi ugira buva mw’ijuru pe,Imanayarakoze yo yakuduhaye,nkuko yavuze kuba Minisitiri beguye agasobanura amakosa yabo,ibyo yavuze nokuri Guverineri Gatabazi wica agakiza ,azamubaze asobanure abantu amaze kwirukana muririya ntara amakosa yabo,nibwo ukuri kuzajya ahagaragara ko harabashaka gukorana nabo bashaka,uwo atakunze atakora muririya ntara,kuko ntabusobanuro nkubwo HE avuga kubandi we yabona usibye kurenganya abantu yitwaje umwanya yahawe ,mbese yigize nkimana ,akitwaza amagambo president avuga,ariko yashyira mubikorwa agasobanya kandi HE ntadobanya,ntarenganya,yifuzako umuturage wese yabaho yishimye.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

HE yagize neza,azadufashe nno kureba abayobozi bibigo by’amashuri batajya bahinduka nibo bakenera gutanga ruswa ngo bamamare Kandi ntacyo bakora,kubera bibera mumishinga yabo ntibakore akazi nkuko gasabwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Mujye mukora uko mushoboye kose nimwe jwi ry’umuturage maze ibyo twandikiye Perezida bimugereho.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Mujye mukora uko mushoboye kose nimwe jwi ry’umuturage maze ibyo twandikiye Perezida bimugereho.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Muzehe wacu Perezida wa Repubulika turamukunda cyane. Turifuza ko yasura ishuri rya Wisdom i Musanze nk’Igicumbi cy’ubumenyi maze abana bacu bamugaragaruze ibyiza bakesha imiyoborere ye inoze. Bazamugaragariza drones bakoze, amavuta y’ubwoko butandukanye, amasabune, amarangi hamwe na za Robots bakoze muri gahunda yo kwihesha agacuro no kwishakamo ubushobozi nk’abanyarwanda. Hari n’ibindi byinshi bakoze ahubwo Rwanda Standard Board izabasure ibahe S mark.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Turashima Perezida wa Repubulika kuko akurikirana ubuzima bw’igihugu kugira ngo amenye uko tubayeho. Turifuza ko na Inspection mu mashuri nayo RDF yajya ibigiramo uruhare kuko aba Inspecteur bashobora kuvangira Minister wa Mineduc. Bajya muri Inspection utabahereza akantu ishuri bakaryandikaho ibintu bibi gusa kugira ngo ribure bumwe mu burenganzira bwaryo kandi uko ni ukuzitira iterambere ry’abanyarwanda.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

abayobozi bashaka kwambika isurambi igihugu cyacu bakosorwe cg bahamwe

NIYIGENA jean bosco yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Erega H.E Wacu ntacyo aba atabakoreye nuko batumva pe kuko Agerageza no kubagir’inama mbere yuko bakora amakosa ariko bakanga bakabirengaho nkana. Gusa abo bayobozi birukunwe byo byari bikwiye rwose kandi byari ngombwa kuko ibyo bakoze nk’abayobozi ntibyari bikwiye kuko ntarugero baba bari guha abo bayobora. KT Murakoze Kutugezaho ay’amakuru keep it up.

NYANDWI Alexis yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Kudakubita imbwa byorora imisega

Mabuno yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Muli make,Ministers bazize ibyaha bitandukanye bitatu:Ubwirasi,Ruswa no Kubeshya.Igishimishije nuko na bibiliya ivuga ko byose uko ari bitatu ari ibyaha bizabuza abantu kuba muli paradizo.Bitandukanye na ba bandi bakora ibyaha uko bishakiye bavuga ngo nta cyaha kikibaho kubera ko Yesu yadupfiriye.
Ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyaha bakanga kwihana.Bazahabwa igihano cyo kurimburwa n’Imana.Nukuvuga gupfa batazongera kubaho.
Hari ikindi cyaha abantu benshi bakora batazi ko Imana ibitubuza.Ni icyaha cyo kwibera mu byisi gusa ntushake imana.Nabyo ni icyaha kizabuza abantu benshi paradizo.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka