Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abageni barajwe muri sitade

Mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga serivisi vuba kandi neza, yanagarutse kandi ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 si ihanganye nacyo, by’umwihariko avuga uko abantu bifashe muri icyo cyorezo, aho hari abafashwe barenze ku mabwiriza yo kucyirinda harimo n’abageni.

Perezida Kagame yavuze ko kuba hari abibajije ukuntu abageni na bo bafashwe, ahubwo ngo bagombye kwibaza uko bageni batinyuka kurenga ku mabwiriza.

Yagize ati “Nagira ngo mbanze nihohore ku bahuye n’ingorane mu byemezo byagiye bifatwa kugira ngo duhangane n’icyo cyorezo. Hari abaraye muri sitade, ntabwo ari sitade gusa ubanza hari n’abaraye muri za ‘prison’ cyangwa n’ubu barimo, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye”.

Ati “Hari n’abakoraga ibitari byo, bamenya ko abantu baje kubafata, bakambara ibizibaho by’ubukwe, byarangiza bikajya kuri za mbuga ngo hehe ngo ibintu byacitse mu Rwanda, ngo mutinyuka no gufata n’abageni? Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa ni ukuvuga ngo ariko ahubwo n’abageni burya batinyuka kwica amategeko?”

Perezida Kagame yavuze ko mu makuru yaje kumenya, ngo ni abantu bari ahantu muri gahunda zijyana n’ubukwe, nyuma bamenye ko Polisi ije kubafata, barihinda bambara imyenda y’abageni, ariko ngo ntibari abageni kandi ngo n’uwakwitegereza amafoto abona ko iyo myenda bari bambaye idateye ipasi, mbese ngo babifashe bihuta bapfa kwambara nta mwanya wo gutera ipasi babonye.

Hari n’abandi babonaga bagiye kubafata, bagahamagaza ‘Ambulance’ ngo ni abarwayi, cyangwa se ababuze uko bava ahantu hamwe bajya ahandi, ubwo ugasanga abashoferi ba za Ambulance n’abandi bagiye muri ibyo, n’ibindi byinshi.

Perezida Kagame ati “Hari abantu benshi bagiye bajya muri ibyo, harimo n’abayobozi na bo bagera aho bakatwangiriza, yaba mu bijyanye na ruswa, yaba gukora ibintu bidashyitse ku nshingano ufite, cyangwa se ukuba ufite inshingano ukazitezukaho ukajya gukora ibindi. Ibyo ntabwo bijyanye n’ibyo duhora tuvuga n’ibyo duhora twifuza ko dukora kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyoko ibyo umusaza arkuvuga

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

umubyeyi nabo n’abantu barakosa niba bisubira tuzongera tubagaye ntakabuza(police)

nzaba ndora yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Yavuzukuri babikora kubushake2 ndi ikirehe mpanga.

Evariste hagenimana yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka