Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga mu kwiyubaka
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’ kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Perezida Kagame yagaragaje bumwe mu buryo Igihugu cyubatse, mu korohereza ishoramari mpuzamahanga.
Ati “Kugera kuri izo ntego zombi dukeneye gukoresha ikoranabuhanga rihendutse kandi ridufasha kubigeraho, u Rwanda ubwarwo rwashyizeho gahunda yo gushyira mu bikorwa iterambere ryibanda mu kudaheza kubaka ubudaheranwa ndetse n’ubufatanye”.
Ati “Twashyizeho uburyo bworoshya ubucuruzi burimo koroshya imisoro ndetse n’ibijyanye na serivisi z’abinjira n’abasohoka, kandi twanatangije ikigega gitera inkunga imishinga ijyanye no guhanga udushya no kwiyegereza ishoramari mpuzamahanga, aya mahame yatumye hahangwa ibishya bifatika mu nzego nyinshi”.
Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ingufu za Nikeleyeri byafasha Isi, kuko zitanga ingufu z’amashanyarazi yizewe.
Ati "U Rwanda rwatangiye gutera intambwe yo kwitegura gushyiraho inganda ntoya za nikeleyeri, nk’igice kigari mu byitezwe mu rugendo rwo kubona ingufu.’’
Ati "Twemera ko iterambere rirambye ari imbaraga zihuriweho, ndetse nta gihugu cyarigeraho cyonyine. Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise ndetse tukarenga politiki zitudindiza.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho abantu badashyize hamwe.
Perezida Kagame yavuze uburyo u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga, mu ngeri zirimo gukusanya amakuru mu buhinzi no gutwara ibikoresho byo kwa muganga hifashishijwe utudege duto tutagira abapilote (drones).
Ati “Twanashoye imari mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi, ndetse no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu ngendo rusange.”
Perezida Kagame yagaragaje ko iyo ibihugu bishyira imbaraga mu kubahiriza intego byihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere, mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe ku Isi, byari gutanga igisubizo kirambye.
Yagize ati “Ku bw’ibyago, gahunda y’igihe kirambye ntabwo yasohoje isezerano, cyane cyane irebana na Afurika. Ntabwo amasezerano ya politiki ajyana n’ibikorwa, ahubwo bisiga impaka z’urudaca no gutungana intoki. Ntabwo ibiteganywa mu rwego rwa politiki bijyanye n’ibyo ibihugu biri mu nzira y’iterambere biri kunyuramo.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Ibyo Afurika ikeneye ni byinshi. Icya mbere, biteganyijwe ko abaturage bacu bazaba bikubye kabiri mu 2050. Ubu bwiyongere bwihuse bugaragaza ko ibihugu byacu bigomba gushaka ibikenewe: amazi, ibiribwa, ingufu n’imirimo.”

Perezida Kagame yavuze ko ingamba zo gushakira ibisubizo ihindagurika ry’ibihe ziri guhura n’imbogamizi, agaragaza ko iterambere rikwiye kubakwa ariko bikanajyana no kubaka ubukungu bugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati “Tugomba kwihutisha iterambere, ari na ko twubaka ubukungu bugabanya imyuka ihumanya ikirere. Kugira ngo tugere kuri izi ntego, dukwiye gushyiraho ikoranabuhanga ryoroshye kurigeraho, ryagutse kandi ridahenze.”
Mbere yo kugeza ijambo ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, wakiriye inama yiga ku iterambere rirambye, Abu Dhabi Sustainability Week. Baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bwungukira ibihugu byombi no kwihutisha iterambere rirambye.
Perezida Kagame yanifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza iyo nama, aho abantu 11 bahawe ibihembo bya Zayed Sustainability Prize, bihabwa ababaye indashyikirwa mu guhanga ibishya.


Ohereza igitekerezo
|