Perezida Kagame yagaragaje ububi bwa mukorogo, anenga abakiyikoresha

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yanenze abakomeje kwangiza umubiri wabo bakoresha amavuta yangiza uruhu, aho yagaragaje ko bakomeje kuyakura mu buhugu bihana imbibi n’u Rwanda, bayinjiza mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida Kagame yagaragaje ububi bwa mukorogo
Perezida Kagame yagaragaje ububi bwa mukorogo

Ni mu ijambo yavugiye mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022.

Avuga kuri ayo mavuta azwi ku izina rya mukorogo, Perezida kagame yibukije Abanyarwanda ko yangiza umubiri, anenga abakomeje kuyakoresha.

Ati “Urasanga abantu batwika imibiri yabo kugira ngo base n’abazungu, kandi biteye impungenge, byica ubuzima. Njya mbisoma berekana ko bitera abantu indwara zitanoroshye, ugasanga nibyo barimo, ukagira ngo wenda bazanye isabune cyangwa bazanye amata y’abana…, intego ikaba kwitukuza gusa”.

Arongera ati “Ariko rero, hari abagira ibyago bashaka kwitukuza, bakaba umuhondo, bakaba icyatsi kibisi, bakaba…, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya, kandi ubwo akoresha ibintu…, ibyo se nabyo ni RPF?”

Yavuze ko imbaraga n’amafaranga akoreshwa muri ibyo, yakagombye kwifashishwa mu gukemura ibindi bibazo, byaba ibireba igihugu cyose byaba n’ibireba umuntu ku giti cye, asaba abacyisiga ayo mavuta kubireka.

Ati “Ntimukiyange uko muri, hariho ibintu byongera uko uri bikarushaho kuba byiza, ukarushaho kuba mwiza, birahari nabyo ariko bitaguteye ibindi bibazo, kugera ku rwego dukwiriye kuba uko turi tukarenzaho, ariko binyuze mu nzira ziri zo, ubundi RPR yarabyigishaga, niyo ‘Philosophy’ ya RPF, niyo ‘ideology’ ya RPF”.

Arongera ati “Erega iyo muba muvuga ukwiyubaha, ni ibyo, ni uko wemera uko uri ahubwo ukakugira kwiza kurusha, kuko birashoboka. Buriya iyo dusukura ingo zacu ahariho hose, uba usukura ikintu kiriho, ukigira cyiza kurusha uko kiri, n’umuntu rero ashobora kuba mwiza akisukura kuruta uko yari ameze, ariko ukagira aho ugarukira”.

Yavuze ko Leta yakomeje gukemura ibibazo yari ifitanye n’abaturanyi ndetse n’ibihugu by’i Burayi, ariko agaruka ku bantu usanga badafitiye urukundo igihugu cyabo cy’u Rwanda, aho ngo byakunze kugaragara ko hari abo usanga agakomye kose mu gihugu, burira indege bakagenda.

Ati “Kera dufitanye ibibazo n’ibihugu bimwe byo mu Burayi, rwose twahanganye nabyo biza kuvamo ibisubizo, ariko wabonaga abantu bamwe bari aho baraye bari bugende, bari buhunge, urwo rugamba batarwifuza, ugasanga turasobanura ariko ukabona bari buhunge, bari buve ku rugamba bakagenda”.

Arongera ati “Ndetse haba havuzwe akantu kamwe gusa, ukabona abantu biruhukije, bagasa nk’umuntu wari urambiwe cyangwa wari ufunzwe, iyo umurekuye ashobora no guhitana urukutra agenda, rwose mumbabarire mujye mwiha agaciro. Iyo uri ku rugamba uba uri ku rugamba, ugacisha make ugategura ugahangana, naho kuba uraho akabaye kose ushaka kugenda abantu bakugarura, ntabwo uba uri ku rugamba”.

Chairman wa RPF-Inkotanyi, yasabye abitabiriye uyo nama kurushaho kumva icyo Abanyarwanda baricyo n’agaciro bafite, bumva icyo bashaka no kugiharanira, abibutsa ko u Rwanda ari igihugu cyiyubashye, aho abantu bakwiye kubana bakumvikana kandi bakagirirana ineza, birinda ababagira ibikoresho mu nyungu zabo.

Ati “Ariko umuntu gushaka kukugita igikoresho cye cyangwa inyungu ye erega wowe ukaviramo aho, ukabyemera! oya ntabwo iyo ari RPF, nta n’ubwo ari u Rwanda, Abanyarwanda ndabazi neza baharanira gushaka kwigira muri bike byabo, hakaba guharanira kubitubura bakabigira byinshi byiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka