Perezida Kagame yagaragaje impamvu hari abimurwa ntibahabwe ingurane ku gihe

Perezida Kagame yavuze ko abimurwa mu butaka bwabo ntibahabwe ingurane, akenshi bituruka ku makosa aba yakozwe mu gihe cyo kubimura, kuko baba batubahirije amategeko arebana n’icyo gikorwa.

Perezida Kagame yagaragaje impamvu hari abimurwa ntibahabwe ingurane ku gihe
Perezida Kagame yagaragaje impamvu hari abimurwa ntibahabwe ingurane ku gihe

Ibi Perezika Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, aho yari abajijwe ku kibazo cy’abaturage bimurwa ntibahabwe ingurane ndetse hakaba hari n’ababarirwa kuzimurwa, bakamara igihe kirekire nta gikorwa bakorera ku butaka bwabo bikabateza igihombo.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abaturage bimurwa ku nyungu rusange, ndetse n’abatuye ahatemewe bagatinda guhabwa ingurane, inzego zikizi kandi bikwiye ko gishakirwa umuti urambye.

Ati “Birazwi ariko n’izindi nzego zirabizi hari ibirimo gukorwa kugira ngo bijye mu buryo, bizajya mu buryo. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitwara igihe, bibabaza abantu bigateza igihombo ariko byo bikwiye gukorwa, niba ugiye kubimura ukabishyura.”

Perezida Kagame yavuze ko kwimura abantu bikwiye gukorerwa ku gihe, kugira ngo bibarinde igihombo ku mitungo yabo.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko hari indi ngingo yibagiwe kuvuga, na yo iri mu mpamvu ituma hatabaho kwishyurirwa ku gihe.

Ati “Hari impande nyinshi byagakozwemo irimo no kuvugisha ukuri, ariko ugasanga hari ababikoramo amakosa. Urugero ni abagomba kwimurwa bakaba aribo bagena agaciro k’amafaranga bazishyurwa”.

Perezida Kagame yavuze ko hari uburyo bikorwa bitagendeye kuri Leta no ku muturage, ahubwo hagashingirwa ku mpamvu zizwi.

Aha ni naho Perezida Kagame yagaragaje ko igihe umuturage yigeneye agaciro k’umutungo we, gutinda kwishyurwa biba bidaturutse ku nzego za Leta ahubwo biba biturutse ku wimurwa.

Ati “Icya kabiri hari abantu bamenya ko hari ahantu hakwiye kuba hadaturwa cyangwa bakamenya ko aho batuye bazimurwa kubera igikorwa cy’inyungu rusange z’igihugu, noneho babimenya biri mu nzira zo gukorwa bakajya kuhatura, cyangwa bakajya kuhagura kugira ngo bazishyurwe”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko aho hantu abasanzwe bahatuye badafite n’icyaha, banahatuye mu buryo bwemewe, babigwamo kubera imikorere mibi y’inzego zitandukanye, bo bagomba kwishyurwa ariko habanje kurebwa no gukosora ayo makosa yose.

Perezida Kagame avuga ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye birukunwa kubera gukora amakosa, yo kuba baha umuntu icyangombwa cyo gutura ahantu hatemewe, ndetse no kwemera ko umuntu agura ahantu hatemewe gutura.

Ati “Abagomba kwishyurwa badafite ikibazo bagomba kwishyurwa mu buryo butabateza ikibazo. Abakoze amakosa nabo bagakurikiranwa niba ari uhanwa agahanwa, ariko bigakorwa bikarangira umuturage akabona ingurane ye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka