Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu budaheza

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yitabiriye ikiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, cyateguwe na Banki y’Isi, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ikiganiro cyarimo n’Umuyobozi wa Banki y’Isi, David Malpass, cyagarukaga ku kamaro k’ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka ubukungu budaheza kandi buhamye.

Perezida Kagame muri icyo kiganiro yavuze ko mu myaka yashize, impinduka z’ikoranabuhanga muri Afurika zatewe cyane cyane na serivisi z’imari mu ikoranabuhanga rya telephone igendanwa, ndetse ko Afurika ifite umwihariko muri uru rwego rw’ikoranabuhaga kurusha ibindi bice by’Isi.

Yakomeje avuga ko 80% by’abatuye Afurika bafite telefone igendanwa, ariko atari ko bose bagerwaho na Interineti yihuta kuri telefone zabo, nyamara arirwo rufunguzo ruzafasha kugera ku mpinduka z’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda, hakozwe byinshi birimo gushora imari mu bikorwa remezo mu buryo bwagutse bwo gukwirakwiza Interineti.

Ati “Twageze ku gipimo cyo hejuru ya 95% mu gukwirakwiza umuyoboro wa Interineti. Iyo urebye urwego rw’ubuzima mu gihugu cyacu, ibikorwa byinshi byahujwe na Interineti.”

Perezida Kagame, agaruka ku kamaro ka sisitemu y’ikoranabuhanga yo kwishyurana byambukiranya imipaka, by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko hakirimo imbogamizi ariko bizagenda bihinduka, kuko mu gihe cyo guhuza akarere hashyizwemo imbaraga.

Yavuze kandi ko EAC yishyize hamwe mu buryo ibihugu byegeranye nk’igihugu kinini kandi kimwe, bityo irimo kureba uburyo bwo guhuza ifaranga, hakazahuzwa ibikorwa bitandukanye na serivisi kugira ngo byorohereze urujya n’uruza.

Umukuru w’Igihugu agaruka ku kugabanya ingaruka ziterwa n’ikoranabuhanga rishya, yavuze ko umuntu agomba kumenya ingaruka ziterwa naryo kandi agafata ingamba kugira ngo harebwe niba izo ngaruka zigabanuka.

Ibihugu biri mu nzira y’iterambere bikomeje gushyira imbaraga mu guhanga udushya, hifashishijwe ikoranabuhanga no kuzana impinduka mu bukungu bwita ku bidukikije, buhangana n’ingaruka z’ibihe kandi budaheza.

Ariko nanone hejuru ya ½ cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere, biracyafite ikibazo cyo kutagera kuri serivisi z’ikoranabuhanga rigezweho, ari na ko impungenge ku bwirinzi bw’ibitero byibasira izo serivisi burushaho kwiyongera ku Isi hose.

Intego nyamukuru y’iki kiganiro ikaba ari ukurebera hamwe icyakorwa ngo ikoranabuhanga rigezweho rirusheho kwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu, hongerwa umusaruro, hubakwa umukungu buhamye butanaheza, mu gihe isi ikomeje kwikura mu ngaruka za Covid-19 binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka