Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Macron ku bibazo byugarije Afurika

Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, bagirana ibiganiro birebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Perezida Kagame na Perezida Macron w'u Bufaransa.
Perezida Kagame na Perezida Macron w’u Bufaransa.

Bahuriye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, yahuye n’abayobozi b’ibihugu batandukanye ariko by’umwihariko guhura na Perezida w’Ubufaransa ni byo byagarutsweho cyane.

Ibyo biterwa n’amateka ahuje ibihugu byombi, cyane cyane kubera uruhare u Rwanda rushinja Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

U Rwanda n'Ubufaransa bifitanye amateka maremare.
U Rwanda n’Ubufaransa bifitanye amateka maremare.

Perezida Kagame yakomeje ahamya ko Ubufaransa bukwiye gushyira bukemera uruhare rwabwo muri Jenoside, ikintu Guverinoma zose zasimburanye ku butegetsi bw’Ubufaransa zitigeze zikozwa.

Mu matora aherutse muri icyo gihugu cy’Ubufaransa , Perezida Kagame yatangaje ko yizera ko uyu muyobozi ukiri muto kandi ufite imyumvire itandukanye n’iy’abamubanjirije hari icyo azahindura ku byagiye bikorwa mbere ye.

Yagize ati "Hari ikintu gishya dutegereje kuri Perezida Macron, kwihutira gushyiraho imikorere mishya no gushyira iherezo ku myaka ishize y’urujijo."

N’ubwo Perezida Macron we atarerura ngo avuge k’u Rwanda, ariko bimwe mu byo yatangaje bisa n’ibitanga icyizere cy’uko afata ahashize h’Ubufaransa muri Afurika.

Kuri iyi nshuro, ibiganiro byabahuje byari bigamije ahanini kureba ku bibazo bibangamira amahoro n’umutekano muri Afurika.

Mu bandi bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, harimo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Niba utubaha iby’abandi ibyawe bizubahizwa nande?kandi ngo ikubise mukeba bayirenz’urugo!Uko ibihe bihora bisimburan’iteka!

mugenzi yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

igihugu cy’ubufaransa gikwiye gutera intambwe n’ubwo yaba ikomeye kikemera uruhare rwacyo muri genocide yakorewe abatutsi, ndetse byaba na ngombwa bakabisabira imbabazi. abanyarwanda twahuye na byinshi kandi tugomba kurinda ko bitazongera kubaho ukundi! ibyo nibyo bizatuma tugera kure! umunsi igihugu cy’ubufaransa cyeruye kigasaba imbabazi ndahamya ntashidikanya ko abanyarwanda tutazatinda kubabarira iki gihugu, ariko umuntu ntiyababarira utagize icyo yicuza.

james yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

igihe ni iki kugirango ibihugu byombi byongere bitsure umubano, bihahirane, bitezanye mbere ndetse ibijyanye n’ubucuruzi n’imigenderanire birange ibi bihugu byombi! ndabona ari intambwe ikomeye kandi abantu twese tuba tugomba gushimira abayobozi b’ibihugu byombi.

rene yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

umubano w’ibihugu byombi uramutse ubaye mwiza, ukagarukana isura nziza byashimisha abanyagihugu ku mpande zombi, ariko ikiriho kandi abantu bakwiye kumenya ni uko uyu mubano ugomba kuba igihe ukuri kose n’uruhare rw’igihugu cy’ubufaransa muri Genocide yakorewe abatutsi byashyizwe ku mugaragaro, ababifitemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera!

jean yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Wabona president MACRON azamuye umubano dufitanye na France.Gusa ntabwo yashobora gukuraho ibibazo Afrika ifite.Nawe ubwe afite ibibazo byinshi mu gihugu cye.Urugero ni ubushomeri,ibyihebe byica abantu,ikibazo cya North Korea,etc...Imana yonyine niyo izakuraho IBIBAZO byose isi ifite.
Mwibuke ko YESU akiri hano ku isi,yadusabye "gushaka ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).UBWAMI bw’imana bivuga ubutegetsi bw’imana buzaza bugakuraho ibibazo byose dufite.Niyo mpamvu buri munsi dusaba imana tuyibwira ngo "Ubwami bwawe nibuze".
Nubwo abantu benshi baba batazi ibyo bavuga,burya tuba dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo kuko abayobozi b’isi byabananiye gukuraho ubukene,akarengane,ubusumbane,ubushomeri,intambara,indwara,urupfu,etc...UBWAMI bw’imana nibuza,buzabanza burimbure abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite kubyo Bible ivuga.Abo bazarimbuka,barimo n’abantu bibeshya ko abayobozi b’isi bashobora gukemura ibibazo isi ifite.Niba ushaka kuzaba muli Paradizo,shaka imana nkuko YESU yasize abidusabye,aho kwibera mu byisi gusa.Kora akazi gasanzwe kugirango ubeho,ariko ushake n’imana.Wakibaza uti nashaka imana gute??Shaka umuntu uzi neza Bible muyigane,kugirango nawe umenye icyo imana igusaba,ugikore.Hanyuma nawe uze udufashe kubwiriza ubwami bw’imana kuko YESU yasize abisabye abakristu nyakuri bose.Bisome muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Niba ushaka kwiga Bible ku buntu,andika hano uduhe address yawe.

GATABAZI Epa yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ibyo muvuga, ni ibintu byo guheza abantu mu buzima bibabaje, budakora. Imana igihe yagennye nikigera izabusohoza. Naho kwiga biblia, mbona uzi gusoma wese yayisomera ariko mu gihe cyabyo. Kubifata nk’akazi gasanzwe byaba ari uguha ubunebwe umwanya no kwiyibagiza ko gukora bikenewe ngo tubeho. Gusa ibyo simbihakana, ariko bigire igihe cya ngombwa. Uko amasaha agenda niko igihe gishirana umuntu, kukimarira mu mpaka za biblia n’abayisobanura uko babyumva (kandi ni benshi ), nicyo cyakorwa gusa. Twige n’umuco wo gukora.

Niyitegeka Pascal yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka