Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa
Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye inama ihuje u Bushinwa n’Afurika, Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Xi Jinping, bagirana ibiganiro mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Muri ibi biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Xi Jinping w’ Ubushinwa, iki gihugu kiyemeje ko kigiye kurushaho gushyira imbaraga mu mubano gisanzwe gifitanye n’u Rwanda.
Abayobozi bombi bahuye nyuma y’uko bari bamaze kwitabira inama ihuza Abayobozi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika n’u Bushinwa, izwi nka ‘Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC)’.
Abayobozi bombi kandi baganiriye ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye n’ubuzima, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga. Ni ibiganiro kandi byibanze ku musanzu mu miyoborere yubakiye ku busugire bw’ibihugu n’indangagaciro zabyo.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye baherekeje Umukuru w’Igihugu muri iyi nama, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana.
Hari kandi Yusuf Murangwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Komonyo ndetse na Francis Gatare, umuyobozi mukuru w’urwego rw’lgihugu rushinzwe iterambere (RDB).
Ibi biganiro byabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 5 nzeri 2024, nk’uko byatangajwe na Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Bushinwa, Hua Chunying, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.
Hua Chunying yavuze ko Igihugu cye cyiteguye kurushaho gushimangira umubano gifitanye n’u Rwanda. Ati: “Inama ya FOCAC2024 yatanze amahirwe adasanzwe yo kurushaho gushimangira ubushuti n’umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda”.
Yakomeje avuga ko u Bushinwa n’u Rwanda bishyira imbere inyungu z’abaturage haba mu miyoborere y’ishyaka n’Igihugu.
Ubwo yari mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y’ibihugu yagejeje ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iri kubera i Beijing kuva ku wa 4-6 Nzeri 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere abaturage b’u Bushinwa bishyiriyeho mu 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n’ubukene, inzara n’ibindi ubu igihugu cyabo kikaba kiri ku isonga mu bukungu.
U Bushinwa buvuga ko kandi bwiteguye gushimangira icyizere mu bya Politike no kwagura ubufatanye cyerekezo busangiye n’u Rwanda, ndetse no kuba umufatanyabikorwa mu nzira y’iterambere.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo bitandukanye bimaze kugerwaho mu myaka igera kuri 53 ibihugu byombi bifitanye umubano n’ubufatanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|