Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kwimakaza amahoro mu karere.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri Jean-Noël Barrot
Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri Jean-Noël Barrot

Minisitiri Jean-Noël Barrot, yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka.

Minisitiri Jean-Noël Barrot yageze i Kigali nyuma yo kuva i Kinshasa, aho yabonanye na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot ruje rukurikira ibiganiro Perezida Emmanuel Macron aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame kuri telefoni.

Muri ibyo biganiro Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahamagariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kwihutira gukomeza ibiganiro mu rwego rwo kurangiza amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, byatangaje ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, Perezida Macron yagiranye ibiganiro kuri telefone na Perezida Kagame ndetse na Tshisekedi wa DRC, buri wese ukwe, aho yabagaragarije ko yiyemeje gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Perezida Macron yagaragaje ko ahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’umutekano mucye mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugurumuri DRC, cyane cyane mu bice bya hafi y’Umujyi wa Goma, ndetse avuga ko ibyo byose bikwiye guhagarara mu rwego rwo kurengera no kurinda abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka