Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021 yakiriye mu biro bye Intumwa y’u Bwongereza ishinzwe Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Minisitiri Tariq Ahmad na Perezida Kagame baganiriye ku myiteguro y’inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu, ikaba izabera mu Rwanda muri Kamena 2021.

Minisitiri Tariq Ahmad kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta, ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze rwitegura iyo nama mpuzamahanga iri mu zikomeye u Rwanda ruzaba rwakiriye mu mateka yarwo. Minisitiri Tariq Ahmad ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ubusanzwe Inama ya CHOGM (The Commonwealth Heads of Government Meeting) ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth, iba buri myaka ibiri, Inama iheruka yabaye mu 2018, ibera mu Bwongereza. Indi nama yagombaga kuba mu 2020 ikaba yaragombaga kubera mu Rwanda, ariko ntiyaba bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ikaba ari yo yimuriwe muri uyu mwaka.

Minisitiri Tariq Ahmad yavuze ko u Bwongereza bwashimye akazi u Rwanda rumaze gukora rwitegura kwakira neza iyo nama ya CHOGM 2021 mu ituze n’umutekano.

Yavuze ko u Bwongereza bwiyemeje gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, no kurufasha kubaka ubukungu bahamye n’iterambere rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside rwanyuzemo mu myaka makumyabiri n’irindwi ishize”.

Minisitiri Tariq Ahmad kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zishwe muri Jenosid yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka