Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Príncipe

Perezida Kagame ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, yakiriye Rt Hon. Patrice Trovoada, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Príncipe uri mu Rwanda hamwe na Madamu we, Nana Trovoada, mu ruzinduko rw’akazi rwo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe Trovoada
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe Trovoada

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda rwari rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye na São Tomé na Príncipe, kuko mu mwaka wa 2017 byashyize umukono ku masezerano mu bijyanye n’ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Isinywa ry’aya masezerano ryabaye nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Patrice Trovoada, yagiriye mu Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2016, yakirwa na Perezida Kagame.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Príncipe ruzongera imikoranire myiza n’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwagura umubano mwiza n’ibikorwa by’iterambere mu mibereho myiza y’abaturage, gukomeza kubaka ibikorwa remeza hashorwa imari mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Trovoada, ruje nyuma y’uko muri Gicurasi mu 2022, itsinda ry’abayobozi baturutse muri icyo gihugu, riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, ryagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali ndetse basura Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka