Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, Perezida Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, bagirana ibiganiro.
Minisitiri Anwar Ibrahim, ari mu bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ku by’ubukungu, iri kwibanda ku mikoranire ihuriweho, ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu.
Iyi nkuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ivuga ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Anwar Ibrahim, bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’izindi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga, uburezi n’ibindi ndetse hakaba hari ba Ambasaderi muri buri gihugu, bagamije gukomeza gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Malaysia.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|