Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga mukuru wa UN
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Perezida Kagame yaganiriye na Antonio Guteres ku iterambere ry’imikoranire ya UN n’u Rwanda, banungurana ibitekerezo ku ngamba za Politiki zafatwa mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, n’uburyo abarebwa n’ibyo bibazo bahurira mu nzira y’ibiganiro, ngo bashakire hamwe ibisubizo byageza ku mahoro arambye.
Perezida Kagame yagaragarije Umunyamabanga mukuru wa UN ko u Rwanda rufite ubushake bwo gushakira hamwe icyatuma amahoro agaruka vuba mu Burasirazuba bwa Congo, kuko umutekano mucye muri kiriya gice ubangamiye cyane umudendezo w’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yakomeje kugaragaza kenshi ko Umuryango mpuzamahanga, wakomeje kurebera ibikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda bibera mu Burasirazuba bwa Congo, kubera ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri icyo Gihugu, bazizwa ko bavuga Ikinyarwanda.
Perezida Kagame avuga ko abarebwa n’ikibazo bazi igisubizo cyacyo, ariko Umuryango mpuzamahanga na wo ukaba nta bisubizo bifatika wagezeho, dore ko UN ifite ingabo zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu mboni ze asanga ntacyo zakoze kuko abantu bakomeje kwicwa mu myaka hafi 30.
Hari kandi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakorana n’ubuyobozi bwa Congo, mu bikorwa bya Gisirikare, birimo no kugaba ibitero ku Rwanda.
Perezida Kagame aganiriye n’Umunyamabanga mukuru wa UN, mu gihe bucya kuri uyu wa 15 Gashyantare 2025, haterana inama rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ku murongo w’ibyigwa hakazanarebwa ibibazo by’Umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni inama ibaye nyuma y’izindi eshatu z’ingenzi zahuje imiryango y’Uturere twa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), n’indi nama yahuje iyo miryango yombi zikurikiranya, ariko imyanzuro yafatiwemo ikaba itegerejweho gutanga igisubizo, igihe Leta ya Congo iyobowe na Antoine Felix Tshisekedi, yakwemera inzira y’ibiganiro n’imitwe iyirwanya irimo na M23.
Ni inama zitatanze icyizere kuko Tshisekedi yazisuzuguye ntazitabire, ahubwo akaba akomeje inzira y’intambara, no gushaka imbaraga za gisirikare nk’igisubizo benshi banenga ko cyaramba.
Nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Goma mu Burasirazuba, ugashyiraho n’ubuyobozi amahanga yarahaguritse arahagarara, asaba ko imirwano ihagarara hagashakwa ibisubizo bya Politiki, ariko nta nzira ifatika iragaragara bizakorwamo
Ohereza igitekerezo
|