Perezida Kagame yaganiriye n’abashyitsi baje mu birori byo #KwitaIzina
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye abashyitsi banyuranye baje mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, umuhango wabaye tariki ya 1 Nzeri 2023. Barimo icyamamare Idris Elba, Umuyobozi Mukuru wa Balloré Group, Cyrille Balloré n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay.
- Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cyrille Bolloré baganira ku mishinga itandukanye
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Cyrille Bolloré, Umuyobozi Mukuru w’ikigo Bolloré, gitanga serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka, baganira ku mishinga iki kigo gifite mu Rwanda ndetse n’ishoramari kiri guteganya kurushoramo mu bihe bizaza.
- Perezida Paul Kagame na Cyrille Bolloré
Ibi biganiro byabaye nyuma yo kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 19, akaba yise umwana w’ingagi izina rya ‘Mugisha’.
Perezida Kagame kandi yakiriye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay ari kumwe n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro. Umuyobozi Mukuru wa UNESCO na we ari mu bise umwana w’ingagi izina ‘Ikirango’.
- Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay ari kumwe na Perezida Kagame
Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umukinnyi wa Filime w’icyamamare Idris Akuna Elba, ari kumwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, umunya-Canada wamamaye mu bijyanye no kumurika imideli akaba na Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye, byibanze ku bikorwa byo guteza imbere inganda z’ubuhanzi n’ubugeni. Aba bombi bakaba bise umwana w’ingagi “Narame”.
- Perezida Kagame na Idris Akuna Elba
- Baganiriye ku guteza imbere ibyerekeranye n’ubuhanzi n’imyidagaduro
- Idris Elba yari kumwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, umunya-Canada wamamaye mu bijyanye no kumurika imideli akaba na Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|