Perezida Kagame yaciye amarenga ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri iki cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, avuga ko nta cyaha cyakozwe mu kuza kwa Rusesabagina mu Rwanda uretse kubeshywa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta kibazo afite kuri Rusesabagina uvugwa ko yarokoye abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko azabazwa ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN b’ihuriro ry’amashyaka ryitwa MRCD, riyoborwa na Rusesabagina.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yasobanuye ibintu bitatu kuri Rusesabagina, bijyanye no kugirwa intwari kwe muri filime yiswe ‘Hotel Rwanda’, ibyaha aregwa ndetse n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.

Avuga ko hari Rusesabagina witiriwe ibintu, byaba ari byo cyangwa atari byo, bijyanye n’uko yakijije abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Hoteli Mille Collines “biragenda bimuha izina ko ari igitangaza ndetse akina n’amafilime ajyanye na byo”.

Perezida Kagame avuga ko ibyo bifite amateka yabyo kuko ngo hari abantu bari muri Hoteli icyo gihe bavuga ko yakijije abantu, ndetse n’ingabo za LONI zari mu Rwanda muri 1994 (MINUAR) icyo gihe na zo zanabivugaho, ibyo nta wabitindaho.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Wenda ntibanamubajije bahisemo abantu bamuha izina, ariko ibyo ntabwo nabitindaho, ntabwo bikunze kuntwarira umwanya, yaba yarigize igitangaza cyangwa barakimugize bitari byo, izo ni izindi mpaka kandi zirahari, bifite uko byasobanurwa ubwabyo.

Kuri ibyo, impamvu ntajya muri izo mpaka ni uko ibyabaye, wenda bamwitirira ibitari byo, nta n’ubwo ari icyaha twashingaho urubanza”.

Ikibazo Perezida Kagame abona kuri Rusesabagina ngo ibimuvugwaho byamuhesheje kuba “umuntu ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu ariko amena amaraso”, afatanyije na bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga.

Perezida Kagame ati “bashobora kuba banavuga ko icyo bagamije ari cyiza, ari uguhindura u Rwanda kuko ngo rutameze neza, ariko uburyo bakoresha ni ubwo kwica abantu, hari ibyitwa FLN na MRCD byose hamwe (Rusesabagina) akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akabyigamba”.

Perezida Kagame mu kiganiro kuri RBA
Perezida Kagame mu kiganiro kuri RBA

Ati “Abantu bicwa muri Nyaruguru, abicwa muri Nyamagabe n’ahandi ku nkengero za Nyungwe, (ibitero) bigaturuka mu Burundi bikinjira mu Rwanda, akabyigamba, aho hari ikibazo agomba gusubiza, amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki, ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze”.

Perezida Kagame avuga ko ibi bikorwa Rusesabagina yabigiyemo kuva mu myaka 10 ishize, bijyane no “kugambanira u Rwanda no kwica Abanyarwanda” binyuze mu mitwe yitwara gisirikare yose avuga ko ayobora.

Umukuru w’igihugu yakomereje ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho avuga ko nta muntu wamushimuse nk’uko byagiye byandikwa mu mbuga za murandasi, ahubwo ko yageze mu Rwanda ari we umeze nk’uwizanye.

Perezida Kagame ati “ariko uwanabwira abantu ko ari we wizanye ubwo urubanza rwaba ruri kuri nde! Ushobora kwizana ubishaka, uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo, kuva aho yavuye kugera hano nta cyaha na kimwe cyigeze gikorwa hagati aho”.

Perezida wa Repubulika avuga ko hari ibyo inzego zishinzwe gushaka abanzi b’u Rwanda zishobora kuba zakora binyuranyije n’amategeko y’ahantu runaka bikavamo urubanza, ariko ko hari n’ibindi umuntu atasangamo inenge ahubwo ikosa rikaba irya nyir’ubwite.

Yavuze ko Rusesabagina yaje asanga Callixte Nsabimana wari umuvugizi w’inyeshyamba (FLN) z’ihuriro ry’imitwe ya MRCD iyoborwa na Rusesabagina, bose hamwe n’abandi bafashwe bakazagera igihe bakicarana mu nkiko, bagatangira gushinjanya.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushigikiye.inzego.zumutekanowigihugucyacu.nabandi.nkarusesabagina.bazafatwe.bahanwe

sebazungu.kayonsa yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka