Perezida Kagame yabwiye mugenzi we wa Tchad ko ubwiyunge ari yo nkingi yo kubakiraho

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ibiganiro na Gen Mahamat Idriss Déby Itno, Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko ubwiyunge ari yo nkingi yo kubakiraho.

Abayobozi bombi ibiganiro bagiranye byabereye mu muhezo, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje. Nyuma yaho bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Gen Mahamat Déby, yamushimiye k’ubwo kugenderera u Rwanda, ndetse anamuha ikaze we n’intumwa ayoboye.

Perezida kagame yashimye kandi Gen Mahamat n’igihugu cye, uburyo bakomeje gushyira imbaraga no kongera gusubiza Tchad ku murongo no guharanira umutekano. Yavuze kandi ko inkingi y’ubwiyunge ari yo ikwiye kubakirwaho.

Ati “Ubunararibonye dufite nk’Abanyarwanda, twasanze kunga ubumwe bikwiye gushyirwa imbere mu rugendo rwo kwiyubaka. Niyo mpamvu amasezerano y’ubufatanye tugiye gusinya uyu munsi ari amahirwe azadufasha gukomeza guhererekanya no gusangira amasomo, cyane cyane y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Iki nicyo gihe cyo kwimakaza umubano n’ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko icyorezo cya Covid-19 cyasubije inyuma iterambere ryari rimaze kugerwaho, kigashyira byinshi mu kangaratete bigatuma umugabane wa Afurika ukomeza guhura n’ibibazo by’ingutu bitewe n’icyo cyorezo.

Yakomeje avuga ko ariko kugira ngo ibyo byose bibashe kwigobotorwa, hakenewe guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’ibyo bibazo. Yasoje ashima Perezida Mahamat Déby ndetse ko yizeye ko uru atari rwo ruzinduko rwe rwonyine agiriye mu Rwanda, aboneraho kumuha ikaze n’ikindi gihe, anamwizeza ko nawe azashaka umwanya mu bihe biri imbere akazagenderera Tchad.

Perezida wa Tchad nawe yashimye Perezida Kagame ku bw’ikaze yahawe mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa mbere, ndetse abikuye ku mutima yamushimiye kudahwema kugaragariza Tchad ubushuti n’ubuvandimwe mu buryo butandukanye.

Gen Mahamat yavuze ko u Rwanda rwakomeje kuba hafi y’igihugu cya Tchad mu bihe bikomeye by’umwihariko umwaka ushize, muri Mata ubwo Se yitabaga Imana, ndetse ko we n’abanya-Tchad muri rusange bifatanyije n’Abanyarwanda mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ko u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye ariko nyuma y’imyaka mike kikaba cyarabaye ikitegererezo ku Isi yose, muri iki gihe cy’inzibacyuho Tchad izarwigiraho byinshi.

Yanaboneyeho kuvuga ko ibihugu byombi bifite byinshi bisangiye, birimo umuco n’ibindi ndetse ashima Perezida Kagame wabaye ikitegererezo mu miyoborere ye binyuze mu gushyigikira ubumwe bwa Afurika hashyirwaho amasezerano y’isoko rusange ry’uwo mugabane.

Gen Mahamat yavuze ko kubera ubudasa u Rwanda runagaragaza mu kuba Abanyafurika bahabwa ikaze bitabasabye kugura visa, ibyo byahaye amahirwe abanyeshuri basaga 1000 bo muri Tchad baje kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza yo mu Rwanda

Gen Mahamat yasoje ashima Perezida Kagame, ndetse amusaba ko nawe yazagenderera Tchad.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Gen Mahamat Déby Itno, yahise yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zihashyinguye, ndetse ashyira indabo ku mva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuyobozi wacu yubahwe

Ntakirutimana Charles yanditse ku itariki ya: 19-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka