Perezida Kagame uri mu Bushinwa yamaze gutora abadepite

Perezida Kagame na Madame Jeannette bari mu Bushinwa, aho bitabiriye inama yiga ku mikoranire y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika, yamaze gutora abadepite.

Perezida Kagame yatoye abadepite
Perezida Kagame yatoye abadepite

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 2 Kanama 2018, ari ho Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda batora, naho abari mu gihugu bakazatora kuwa Mbere tariki 3 Kanama.

Urugendo rwa Perezida Kagame rwahise ruhurirana n’iki gikorwa, cyitabiriwe n’Abanyarwanda aho batuye hirya no hino ku isi.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byo byahise bihagarara kugira ngo bitabangamira amatora.

Madame Jeanette Kagame nawe yatoye abadepite
Madame Jeanette Kagame nawe yatoye abadepite
Banashyizweho akamenyetso kemeza ko barangije gutora
Banashyizweho akamenyetso kemeza ko barangije gutora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka