Perezida Kagame: Turateganya kuziba icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore bitarenze umwaka wa 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko kugera ku buringanire hagati y’umugore n’umugabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu guha amahirwe n’uburenganzira abagore n’abakobwa.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Ibi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo yiswe ‘Generation Equality Forum’ irimo kubera i Paris mu Bufaransa.

Perezida Kagame yashimye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Perezida López Obrador wa Mexique batangije iri huriro ryiswe Generation Equality Forum bafatanyije n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), Phumzile Mlambo-Ngcuka.

Perezida Kagame yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’abandi muri iyi gahunda yo guteza imbere uburinganire bw’umugore n’umugabo binyujijwe mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Yagize ati “Reka mbabwire gahunda u Rwanda rufite muri iyi gahunda. Icya mbere, turateganya kuziba icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore bitarenze umwaka wa 2026. Ibi tuzabikora mu buryo butatu. Tubinyujije mu gufasha abantu gutunga telefone zigezweho (smartphones), kubafasha kubona serivisi z’koranabuhanga mu by’imari, no guteza imbere amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare mu mashuri yisumbuye.”

“Icya kabiri, tuzaharanira ko guhanga ibishya no kwihangira umurimo bigera kuri buri wese, dukuba kabiri umubare w’abagore n’abakobwa bafashwa n’ibigo by’ikoranabuhanga.”

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo irimo kubera i Paris mu Bufaransa yatangiye ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, bikaba biteganyijwe ko isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka