Perezida Kagame ntiyicuza buri cyemezo FPR-Inkotanyi yafashe igihe byari ngombwa

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi avuga ko atajya yicuza buri cyemezo cyafashwe n’umuryango ahagarariye, kuko ibyafashwe byose byafashwe byari ngombwa.

Perezida Kagame akaba n'umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi avuga ko ibyemezo byose uyu muryango wafashe byari ngombwa mu gihe cyabo
Perezida Kagame akaba n’umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi avuga ko ibyemezo byose uyu muryango wafashe byari ngombwa mu gihe cyabo

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017,
mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR umaze ushinzwe.

Yagize ati “Mu bihe bikomeye, aho byasabye RPF gufata ibyemezo bikomeye ntitwatinye. Tuzakomeza gufata ibyemezo nk’ibyo aho bibaye ngombwa. Ntabwo tuzatinya gufata mwene ibi byemezo bitubereye no guhangana n’ingaruka zabyo.”

Yavuze ko mu myaka 30 uyu muryango umaze, wageze kuri byinshi, ariko hakaba hakiri urugendo rwo kugera kuri byinshi birenze ibagezweho. Ati “Muri iyi myaka 30 ariko twanahuye na byinshi twigiyemo, byaduhaye amasomo azakomeza no kutuyobora mu minsi iri imbere.”

Yasabye abato n’urubyiruko gukoresha imbaraga nyinshi mu guteza imbere u Rwanda, abasaba kugira umuco w’ubwiyoroshye mu byo bakora byose kuko nibwo ibyo byubakwa bizaramba.

Yasabye Abanyafurika gufatanya n’u Rwanda kubaka Afurika bifuza, kandi bigakorwa mu bufatanye n’ubuhahirane bityo bikaba urujya n’uruza.

Ati “Nk’uko Abanyarwanda badutegerejeho byinshi, nta tandukaniro kuko n’abandi banyafurika, bateze byinshi ku banyafurika babo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka