Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko hari ibice by’isi byaremewe gukena
Perezida Kagame avuga ko Imana irema isi nta bice byaremewe gukena, akavuga ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bitaremewe guhora bisabiriza kubera ubukene, bityo ko mu myemerere ye bitarimo.

Perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo gutaha umudugudu w’icyerekezo wa Karama mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2019, watujwemo imiryango 240 igizwe n’abatishoboye ndetse n’abari batuye mu manegeka.
Perezida Kagame yavuze ko mu nyigisho ze zo kwemera Imana, nta hari iby’uko hari ibice by’isi byabereyeho gukena.
Yagize ati “Abenshi hano mwemera Imana, none se mwibwira ko yaremye isi, ikarema abantu ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora biraho biganya, bisabiriza, bikennye. Mwibwira ko Imana yaremye ibyo bice by’isi, ivuga ngo bimwe bimere neza ibindi bimere nabi! Jye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo nta birimo”.

Arongera ati “Mu nyigisho jyewe nzi zo kwemera, ni ukuvuga ngo muri wowe, muri jyewe harimo ubushobozi n’uburenganzira bwo kumera neza nk’uko abantu bakwiye kuba bamera neza aho baba bari hose. Igikenewe ni ubufatanye n’abandi ariko duhereye hano iwacu”.
Perezida Kagame yavuze kandi ko ubuzima bwiza ari ubwa buri Munyarwanda, bityo ko butagomba kugera kuri bamwe.

Ati “Ndashaka ko buri Munyarwanda wese agira ubuzima bwiza, agezwaho ibyiza bimuteza imbere kandi afitemo uruhare. Uko ni ko tuzaba dushingira ku ijambo ‘kwibohora’, ariko noneho tukagira ibikorwa kurusha amagambo, ni byo twifuriza Abanyarwanda, ni rwo rugamba turimo kuko urundi rwarangiye”.

Izo nzu zatujwemo abo bantu ni inzu zigezweho zirimo n’ibikoresho byose, hakaba hari izifite agaciro ka miliyoni 22.4Frw kuri imwe n’iza miliyoni 19.8Frw, zigatandukanywa n’ingano yazo bitewe n’umubare w’abazitujwemo.

Perezida Kagame yakomeje asaba abahawe inzu muri uwo mudugudu kuzifata neza, bakazigirira isuku ariko iyo suku igahera ku mibiri yabo, cyane ko bafite ibikenerwa byose birimo n’amazi meza.


Inkuru zijyanye na: kwibohora25
- MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu
- Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana
- Kigali: Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byari bibereye ijisho (Amafoto + Video)
- Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora
- Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni
- Kwibohora25: Kigali Arena n’ ikibuga cya Cricket ku isonga mu bikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro
- Kwibohora25: Ibikorwa by’Ingabo byatumye Leta izigama arenga miliyari 12
- Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme
- Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari 8Frw
- Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye
- Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25
- Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Video)
- Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora - Perezida Kagame
- Ndabashimira bana b’ u Rwanda mwabohoye urwa Gasabo
- #Kwibohora25 : Inzu ibitse amateka menshi y’urugamba mu isura nshya
- Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu
- Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020
- Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe ndemeranya n’umukuru w’igihugu cyacu. Ntahantu nahamwe Imana yaremye ngo habeho neza noneho ngo ahandi ahabeho nabi(byanditswe hagaragaramo ’’abatuye isi bose bahawe umugisha,n’uburenganzira bungana’’). Ubworero jyewe mbona kubaho neza no kubaho nabi ,birimuma hitamo yaburiwese. Ubwo twabohowe kumiyobore mibiyagiye igihugu cyacu. Dukwiye kwiboho ingoyi yubukene. Duhereye ku nama nziza z’ukuru w’ihugu cyacu, gakura amaboko mumifuka tugakora cyane. Abahawe ayo mazu baya fateneza ababe itangiriro ryo kwiteza imbere.
Our president,what you say is true.Nta muntu cyangwa igihugu byaremewe GUSABIRIZA.Ahubwo Imana yaremye abantu ishaka ko bose babaho neza kandi bakundana.Ikibazo nyamukuru nuko abantu banga kumvira amategeko Imana yaduhaye:Bararwana,baracurana,bariba,etc…Ikindi kandi,Imana yaremye isi ishaka ko iba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana,badacuranwa.Ibihugu byazanywe n’intambara kubera gushaka gucuranwa ibyo Imana yaduhaye.