Perezida Kagame: Nterwa ishema no kuba naragize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda
Perezida Paul Kagame yavuze ko anezezwa no kuba yaragize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda, rukaba ari igihugu kimaze gutera imbere nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo mu myaka 30 ishize aho abaturage bashyize hamwe kandi babayeho ubuzima bwiza bubabereye.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya NTV yo muri Kenya, aho yagarutse ku rugendo rw’impinduka mu kongera kubaka u Rwanda ndetse n’uruhare rwe mu gutuma ruba Igihugu uyu munsi giteye imbere.
Perezida Kagame yavuze ko aterwa ishema no kuba yaragize uruhare mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka akarurinda kuba Igihugu kitagira icyo cyigezaho ahubwo akagifasha kugera ku iterambere aho nta muntu wabitekerezaga mu myaka 30 ishize.
Yagize ati: “Nterwa ishema no kuba naragize uruhare mu kubaka u Rwanda nkarurinda kuba Igihugu cyakongera gutsindwa, bitari n’ibyo kandi kikaba kiri mu murongo mwiza. Igihugu cyavuye aho nta n’umwe watekerezaga mu myaka 30 ishize.”
Ikindi kinezeza cyane Umukuru w’Igihugu, ni ukuba u Rwanda rwarateye intambwe igaragara mu myaka 30 ishize, aho abantu bashyize hamwe, bakaba babayeho ubuzima bwabo uko bikwiye, kandi bagaharanira no kwihuza n’ibindi bice by’Isi, ndetse buri wese akaba arebera mugenzi we ku cyateza imbere buri wese.
Yavuze kandi ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho uretse kuba abanyamahanga babitangarira n’abenegihugu ubwabo bibatangaza ariko bikaba byaravuye mu kwihangana n’ubwitange bw’Abanyarwanda bizera ko bashobora kunyura mu bibazo kandi bakabivamo bemye.
Ati: “Ni cyo kintera ishema. Ntibyavuye ku kintu kimwe ahubwo kunga ubumwe no gukorera hamwe ni byo bintera ishema.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibyo byose ari byo aheraho avuga ko u Rwanda rufite umutekano wo ku rwego rwo hejuru, ituze, n’ubukungu burushaho gutera imbere.
Perezida Kagame yavuze ko iyo aryamye agira ibitotsi byiza, kandi yifuza kugira umwanya uhagije wo kuryama agasinzira nyuma yo kurema Igihugu cyari gisigaye ku busa ariko uyu munsi kikaba cyubashywe ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Mu by’ukuri mfite ibitotsi byiza. Ndaryama ngasinzira neza ariko nkeneye kugira icyo gihe cyo kuryama kuko twaremye iki gihugu duherereye hafi ku busa. Ni cyo gihugu cyari ku rwego rwo hasi rwigeze rugerwaho n’Igihugu icyo ari cyo cyose kandi kigerageza kongera kwiyubaka kikagera hejuru.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwavuye ahantu kure aho yagereranyije n’umwobo muremure, uyu munsi intego zikaba ari ugukomeza kubakira ku bikorwa bimaze kugerwaho mu nzego zirimo ubukungu n’imibereho myiza, umutekano n’uburyo bwo gufatanya n’abandi.
Ubwo yabazwaga uburyo yakiriye kongera gutangwaho umukandida n’ishyaka rya FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko nubwo bimeze bityo yasabye abanyamuryango gutekereza ugomba kuzamusimbura.
Yagize ati: “Nabwiye abanyamuryango ba FPR ko batagomba gutegereza ko nza kubahitamo uzansimbura. Sinshaka ko hagira umuntu utekereza ko ndwanira kuba Perezida kuko ntabwo nari nzi neza ko uyu munsi nzaba nkiriho. Mureke dushake undi muntu.”
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ubwo azaba afashe umwanzuro wo kutongera kwiyamamaza abantu badakwiriye guhangayika bibaza imibereho y’u Rwanda nyuma ye kuko hashyizwe imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abantu n’inzego z’Igihugu.
Muri icyo kiganiro yagize ati: “N’uyu munsi ndamutse mbabwiye ko ndekeye aho ndabizi, mu buryo bwihuse bahuriza hamwe bagahitamo umuntu. Umuntu rwose utari nkanjye, umuntu uzaba atandukanye, uzaba mwiza kurushaho wenda akagira aho atuyobora. Ni yo mpamvu hariho inzego twagiye twubaka kuko niba uwo muntu yifuza kugira aho atuyobora, hari izo nzego zizahagarara zikavuga ko nta hantu dushaka kujya.”
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko kuba watorwa binyuze mu nzira zemewe n’itegeko Nshinga, ibyo bitakugira Umuyobozi mwiza, ahubwo ko ugomba kuba mwiza kugira ngo usohoze inshingano usabwa n’Itegeko Nshinga no gukorera abaturage bawe. Ati: “Abantu bazakujora bitewe n’ibyo ubakorera.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndagushimira nyakubahwa porokagame kubwimiyoborere myiza utugaragariza tukirinyuma ntawarusenya tureba murakoze