Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda
Perezida Paul Kagame yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane iby’ibituranyi bidahuza imvugo yabyo n’ingiro.
Mu ijambo rye atangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 16, Perezida Kagame yabaye nk’unenga imigenzereze ya bimwe mu bihugu cyane cyane iby’ibituranyi ku bijyanye n’umubano wa byo n’u Rwanda.
Yagize ati "Ntabwo twavuga kubana no guhahirana, kandi aho umunyarwanda agiye bamuhiga kubera ko ari umunyarwanda. Ntabwo ari byo... abantu bazahahirana bate batagenderana ko uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira ntibamenye aho yarengeye?”
Perezida Kagame yibajije kandi ku mubano ushingiye ku magambo, ariko byagera ku bikorwa bikaba ibindi bitandukanye n’ibivugwa.
"Ntabwo wajyaho ngo wemerere ibikorwa bihungabanya umutekano w’abandi bishingire ku butaka bwawe cg ku bikorwa byawe ukoresheje ubusugire bw’igihugu cyawe kugirango uhungabanye ubw’abandi".
N’ubwo bimeze bityo, perezida Kagame yasabye abanyarwanda kubana mbere y’uko tunareba n’abandi, kuko abashyize hamwe nta kibananira.
yagize ati "Mbere y’uko dusaba no kubana n’abandi twe tubanze tubane tubane neza tugire wa muco ushingira ku bintu bitatu... Ubumwe, gukora kuburyo ushobora kubazwa cyangwa kwibaza ibyo ukora ndetse no gutekereza birenze utuntu duto".
Yakomeje agira ati "Iyo ukomeje ukagerageza k’umuturanyi mubi, amahereza biramugaruka ntabwo ari wowe bigaruka. Nibo bigora kurusha uwo bagerageza."
Umwaka wa 2018 wabaye umwaka w’akazi kenshi
Atangiza uyu mushyikirano, Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mwaka wabaye uw’akazi kenshi ku ruhande rw’u Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere muri Afurika hasinywe amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi bwo muri Afurika ndetse no gusinya ayorohereza urujya n’uruza rw’abantu.
Ayo masezerano yasinyiwe i Kigali mu nama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Werurwe 2018.
Mbere y’uko uyu mwaka dusoza urangira kandi, Louise Mushikiwabo watanzweho nk’umukandida w’u Rwanda ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), yatsinze amatora ku bwiganze asimbura Umunya-Canada Michaelle Jean.
Mu buryo bwa dipolomasi na businesi nabwo u Rwanda rwatsuye umubano n’ibihugu bikomeye ku isi nk’u Bushinwa, aho abayobozi b’ibihugu byombi bagendereranye mu ngendo z’amateka.
U Rwanda kandi rwanabaye igihugu cya mbere muri Afurika mu kwinjira mu ihuriro ry’ubucuruzi rya sosiyete ikomeye yo mu Bushinwa “Alibaba Group.”
Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 16, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyo byose byagize ingaruka nziza ku nyungu z’Abanyarwanda.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, iribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho myiza y’umuturage. Ikaba iri yitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Mu minsi ibiri baraba baganira ku bibazo n’ibisubizo byakwihutisha u Rwanda mu iterambere ndetse no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Inkuru zijyanye na: umushyikirano2018
- `Umufuragiro´ andi mananiza ku bagana VUP ataravuzwe mu Mushyikirano
- Tujya muri EAC ntitwigeze dupfukama ngo twinginge – Perezida Kagame
- ’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo’, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
- Abayobozi bangiza gahunda ziriho bagomba gukurikiranwa, mubikore vuba – Perezida Kagame
- Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikemurwe mu gihe gito – Perezida Kagame
- Dr Sezibera yanyuzwe cyane n’umuziki w’abiga ku Nyundo
- Impamvu Bamporiki asanga abakirwana muri FDLR ari ‘abarwayi’
- Mu myaka itarenga itatu abana barokotse Jenoside bazaba bamaze kwiga
- Inyungu iri hejuru yagabanyije umubare w’abaka inguzanyo muri VUP
- Umushyikirano uheruka watumye abana 55,533 bari barataye ishuri barisubiramo
- Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Keretse umubano ku baturanyi:DRC,Burundi,Uganda,...na South Africa.Ijya kurisha ihera ku rugo.