Perezida Kagame nawe yari atewe amatsiko n’ikibuga cy’indege cya Bugesera
Yabitangaje ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kibuga, kuri uyu wa gatatu tariki 9 Kanama 2017.
Yagize ati "Uyu ni umushinga twategereje igihe kirekire nizereko twese tuzafatanya kugirango urangire neza. Iki kibuga gikoreshwe. Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba ’nka ya mabati’. Iri buye ry’ifatiyo ni intangiriro y’ibikorwa."
Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba atari igihugu kinini, ariko ruzahora ruharanira kuba beza bashoboka, bagera kuri byinshi. Yavuze ko kigiye kunganira icya Kanombe kugira ngo u Rwanda rwihute mu iterambere.
Ati "Ndashaka kubwira abanyarwanda badutegerejeho byinshi ko muri uyu mushinga tutazabatenguha. Tuzakora neza nkuko bisanzwe."
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizarangira mu mpera za 2018 gitwaye miliyoni 414 z’amadolari. Umushinga wose ukazatwara miliyoni 818 z’amadolari.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Kagame kuterambere akomeje kutugezo natwe tumurinyuma.
Turashimira Perezida Kagame ibyiza akomeje kutugezaho nakomeze adushakire iterambere natwe tumurinyuma murakoze.
turashimira perezida uburyo akomeje kuganisha urwanda kwiterambere