Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira mu biganiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi, bagiye guhurira mu biganiro ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abakuru b'ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira
Abakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira

Mu kiganiro kigufi yashyize ku rukuta rwe rwa X, Perezida Williams Ruto wa Kenya yanditse ko abo bakuru b’ibihugu bazahurira muri iyo nama, izaba ihuje Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC, n’uw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC, baganira ku kibazo cy’umutekano muke muri Burasirazuba bwa DRC.

Perezida Ruto yanditse ko amahoro n’umutekano ari ubutunzi bwo ku rwego rwo hejuru mu Karere, kandi ko bukwiye gushirwamo imbaraga zose zishoboka kugira ngo buri Gihugu kibeho gitekanye.

Agira ati, "Ndanezerewe kubera ubuyobozi bwa SADC na EAC, ku bwo kwemeranya guhurira mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC cyakemuka. Ntagushidikanya ko twese dushyize hamwe, umutekano wasagamba ku mugabane wacu wa Afurika.

Mu baperezida bemeye ubutumire muri iyo nama harimo
Suluhu Samia wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa (DRC), Paul Kagame w’ u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan SMohamud wa Somalia.

Iyi nama idasanzwe ikaba izabera mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Iyi nama igiye kuba ni umwe mu myanzuro uherutse gufatirwa mu nama idasanzwe yabereye muri Zimbabwe, ihuje abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC, aho byanzuye ko hakwiye inama ihuriweho na EAC na SADC, kugira ngo hasuzumwe ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nubundi ntacyo bizatanga rwose kuva aho bagendeye mubiganiro bahura bahura ko ntamuti batora???

Sandra uwicyeza yanditse ku itariki ya: 4-02-2025  →  Musubize

reka dutegereze umwanzuro uri bufatirwe muriyo ntama yateranyijer abakuru bibihugu bitandukanye

alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2025  →  Musubize

reka dutegereze umwanzuro uri bufatirwe muriyo ntama yateranyijer abakuru bibihugu bitandukanye

alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2025  →  Musubize

Ni byiza ko bumvikana

alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2025  →  Musubize

Ni byiza ko bumvikana,amaraso ntakomeze kumeneka.Ingabo 14 ZA South Africa zapfuye,ni nyinshi cyane.Kurwana ni bibi.Abantu bagomba gushaka amahoro,aho kwicana.Bakibuka ko n’imana yaturemye idusaba gukundana,aho kurwana.Ndetse ikadusaba no gukunda abanzi bacu.Ikongeraho ko yanga umuntu wese umena amaraso y’abantu kandi ko ku munsi wa nyuma izarimbumbura abarwana bose.Ibyo byose byanditse mu gitabo rukumbi yaduhaye ngo kituyobore kandi kitwereke ejo hazaza (what the future holds).

rekeraho yanditse ku itariki ya: 3-02-2025  →  Musubize

Ndabona drc bizarangira ibaye nka sudan

GATETE yanditse ku itariki ya: 4-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka