Perezida Kagame na Tony Blair biyemeje ubufatanye bushya mu kubaka ubushobozi

Tariki 09/12/2011, Tony Blair wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza na Perezida Kagame bemeje ishyirwaho ry’uburyo bwo kubaka ubushobozi (innovative strategic capacity building initiative) hagamijwe iterambere mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.

Uyu mushinga mushya ugamije guteza imbere inzego bwite za Leta ndetse na za minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho hibandwa ku nkingi enye zibanze arizo umusaruro ukomoka ku buhinzi, iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugera ku mashanyarazi ndetse n’iterambere ry’ibigo byigenga.

Tony Blair yemeranyije na Perezida Kagame ubu buryo bw’imikorere hagamije gushakira umuti ibibazo bituma zimwe mu nshingano igihugu cyihaye zitagerwaho.

Blair yagize ati: “iyi gahunda shya twemeranyije izashingira ku buryo u Rwanda rwakoresheje neza inkunga. I Busan twaganiriye ku buryo Afrika yakwiyoborera iterambere ryayo, u Rwanda rero ruri kutwereka uko bigenda.”

Mu nama ku bijyanye no gukoresha neza inkunga yabereye i Busan muri Koreya y’ Epfo, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’urwego rw’Afrika rw’imiyoborere ari urugero rwiza mu kubaka ubushobozi.

Tony Blairea ari mu Rwanda kugirango ashyigikire umushinga w’Afrika mu by’ imiyoborere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka