Perezida Kagame na Suluhu biteguye gukorana mu kongera kuzamura EAC

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania bavuze ko biteguye gukorana mu kongera kuzamura Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse n’ubukungu bw’uwo Muryango bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.

Ibyo ni bimwe mu byo abo bakuru b’ibihugu bagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyo ku itariki 2 Kanama 2021, uwo akaba ari na wo munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Samia Suluhu agirira mu Rwanda.

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano atandukanye ahuriweho n’ibihugu byombi yabereye imbere y’abo Bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye byinshi na Tanzania birenze guhuza umupaka gusa, kandi ko intego yo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi, ari kimwe mu byakunze kuranga ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania mu kongera kuzamura ubukungu bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Covid-19.

Yagize ati "U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bo muri Tanzania, mu rwego rwo kuzamura Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no mu kwihutisha iterambere ry’ibihugu byacu nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’Akarere muri rusange".

Ati "Ibibazo Akarere kacu karimo guhura na byo, byakemurwa gusa n’ubufatanye bw’ibihugu no gufata amahirwe ahari akabyazwa umusaruro binyuze mu bufatanye n’inyungu zihuriweho. Mfite icyizere cyo kubona Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeye, kandi uteye imbere".

U Rwanda na Tanzania ni bimwe mu bihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mbere yo kujya mu kiganiro n’ abanyamakuru, abo bakuru b’ibihugu babanje kuganira ubwabo muri Village Urugwiro, Perezida Samia Suluhu akaba yavuze ko mu byo baganiriyeho na Perezida Kagame, harimo ibijyanye no kongera ubufatanye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi, ibyerekeye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi.

Perezida Samia Suluhu yongeyeho ko ibihugu byombi bifite amahirwe yo kwagura imikoranire myiza n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, bihereye ku byo bisanzwe bifatanyamo.

Biteganyijwe ko uyu munsi tariki 3 Kanama 2021, abo bakuru b’ibihugu basura ibikorwa bitandukanye birimo igice cyahariwe inganda (SEZ), ahakorera ibigo n’inganda bisaga 120, harimo inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka