Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubuhahirane

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 02 Kanama 2021, yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry'amasezerano y'ubuhahirane
Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubuhahirane

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, ari bo Amb Liberata Mulamula ku ruhande rwa Tanzania, hamwe na Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni amasezerano ashingiye ku mubano wa kivandimwe n’ubuhahirane nk’uko Abakuru b’ibihugu byombi babibwiye Itangazamakuru nyuma yo gusinywa.

Andi masezerano ajyanye n’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu nzego zishinzwe Abinjira n’abasohoka yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paola na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.

Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga ku mpande zombi
Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ku mpande zombi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye avuga ko u Rwanda na Tanzania bisangiye ikirenze imipaka kuko hari n’amateka bihuriyeho.

Perezida Kagame yavuze bimwe mu bigize ayo masezerano ati “By’umwihariko umuhanda wa gari ya moshi, gutanga amata ndetse n’imikorere inoze y’icyambu. U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe muri Tanzania mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi mu kwihutisha gukira icyorezo cya Covid-19”.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashimiye u Rwanda kuba rwarafashe mu mugongo Abanya Tanzania mu gihe uwari Perezida John Pombe Magufuli yari amaze gutabaruka.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

Ashimira Perezida Kagame nka musaza we wamutumiye gusura u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda nk’abavandimwe babana neza n’Abanya Tanzania.

Perezida Samia Suluhu avuga ko amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ashingiye ahanini ku guteza imbere ubucuruzi ariko harimo n’aya Politiki igenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Samia Suluhu Hassan yagize ati “Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, turi mu cyerekezo ndetse twabonye byinshi duhuriyeho, hakaba hari amahirwe menshi twakoresha mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi n’iterambere ry’impande zombi uko ari ebyiri”.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

Perezida wa Tanzania avuga ko hari byinshi u Rwanda rurusha icyo gihugu bazaza kwiga kandi ko bashyigikiranye muri gahunda zo guteza imbere ibijyanye n’imiti.

Ibyo Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya bakwitega ku ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda

Abasesenguzi bagaragaza ko uru ruzinduko rugamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Tanzania, nk’ibihugu bisangiye icyambu cya Dar-Es Salam, by’umwihariko kikaba ari cyo cyambu kiri hafi y’u Rwanda kurusha icya Mombasa muri Kenya.

Inzira inyuzwamo ibiciruzwa bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar Es Salam muri Tanzania yagiye ivugwamo inzitizi zidashingiye ku mahoro (NTBs) nk’uko bisobanurwa n’Umudepite w’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mme Oda Gasinzigwa.

Gasinzigwa avuga ko mu byemezo n’amasezerano bifatwa n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru nta kibazo kibamo, ariko ngo bigera hasi mu baturage bikazamo imbogamizi.

Yagize ati “Igicuruzwa runaka gishobora kugerayo bakavuga ko bari bwongere kureba ubuziranenge bwacyo, nyamara amategeko avuga ko iyo ibicuruzwa bivuye mu Rwanda byagombye guhita bigenda bikagera iyo bijya”.

Amasezerano yashyizweho umukono kandi arareba ibijyanye n’uburyo bwo kwishyura inzego zikora isuzuma ry’ibicuruzwa kuri za bariyeri mu buryo bunoze kandi bwihuse.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abikorezi muri Tanzania (TAAFA), Edward Urio avuga ko bagenzi babo ku ruhande rw’u Rwanda, ngo bafite imbogamizi y’uko ibicuruzwa byabo bimara iminsi myinsi mu nzira bitewe n’inzitizi zidashingiye ku mahoro.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Citizen, Leta ya Tanzania ivuga ko ifite icyifuzo cyo kubaka i Dar Es Salam, Ikigo gishinzwe koroshya urujya n’uruza, kigakemura ibijyanye n’imisoro n’amahoro ndetse no kureba amahirwe y’ishoramari yaboneka mu bihugu byombi (u Rwanda na Tanzania).

Tanzania ikaba yifuza kubaka ububiko bw’ibicuruzwa bwajya bwakira ibiva hakurya muri Aziya (u Bushinwa, u Buhindi n’u Buyapani) akaba ari ho u Rwanda rwajya ruvana ibicuruzwa.

U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri (nyuma ya DRC) kinyuza ibicuruzwa byinshi ku cyambu cya Dar Es Salam, bibarirwa hagati ya 30%-35% nk’uko the Citizen cyakomeje kibitangaza.

Mu mwaka wa 2019 Tanzania yoherereje u Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro k’ASmadolari ya Amerika miliyoni 247(ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 247), ni mu gihe u Rwanda rwo rwajyanyeyo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu z’amadolari ya Amerika (ni Amanyarwanda asaga miliyari eshanu).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka