Perezida Kagame na Museveni bemeranyijwe gushakira akarere amahoro arambye

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, aboneraho kugirana ibiganiro na Perezida Museveni.

Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uwo munsi, yakiriwe na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni na madamu we, ndetse bagirana ibiganiro byibanze ku mubano no gushimangira amahoro n’umutekano mu karere.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Uganda, rivuga ko abayobozi bombi mu biganiro bagiranye bemeranyijwe gushyira imbaraga mu kubonera amahoro akarere, ariko by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nk’umunyamuryango mushya wa EAC.

Perezida Museveni yagize ati “Iki gihe tugomba gutsimbarara ku gukorera hamwe kuko aba bantu bababaye cyane. Nabwiye Perezida Kenyatta ko nitutinjira nk’akarere, Congo ishobora guhinduka nka Sudani.”

Perezida Kagame we, yavuze ko ikibazo cya DRC gishobora gukemuka, niba abayobozi b’imitwe yose yitwaje intwaro bemeye kujya mu biganiro kandi bakumvikana ku nzira ijya imbere.

Yagize ati “Bakeneye kuganira ntawe basize inyuma.”

Perezida Kagame, ku Kibuga cy’indege cya Entebbe, yaherekejwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Minisitiri w’Umutekano, Jim K. Muhwezi.

Museveni mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, yashimiye Perezida Kagame ku bwo kwitabira ubutumire bwa Gen Muhoozi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 48, ndetse avuga ko Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, akaba ari n’inshuti z’igihe kirekire.

Perezida Kagame mu ijambo yavugiye mu birori by’isabukuru ya Muhoozi, yavuzeko ari muri Uganda ku mpamvu ebyiri z’ingenzi ati “Ndi hano ku mpamvu ebyiri zikomeye; imwe ni iyo kwishimana n’umuryango wawe (Muhoozi Kainerugaba) n’inshuti zawe ku isabukuru yawe y’amavuko, ariko icya kabiri nacyo cyo kwishimira ni uko ndi hano nyuma yimyaka ine.”

Umukuru w’igihugu asoza uruzinduko yasezeweho na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, i Entebbe ku biro by’Umukuru w’iki gihugu.

Ubwo yajyaga muri Uganda, Umukuru w’Igihugu akigera ku Kibuga cy’indege cya Entebbe, yakiriwe na Lt Gen Muhoozi nyirizina aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano Jim K. Muhwezi, Uhagarariye Inyungu za Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nk,abanyarwanda turashimira perezida wacu paul kagame, ukuntu akorana umurava, kugarura amahoro n,umutekano mukarere. kd twizeyeko ingamba biyemeje zo gukemura ikibazo cya congo zizagerwaho bidatinze.

Nitwa bizimana j.m.v yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka