Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame basangiye Noheli n’abana barenga 200
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame basangiye ibirori bya Noheli n’abana barenga 200, igikorwa cyabaye no mu rwego rwo kwifatanya na bo muri izi mpera z’umwaka.

Abo bana baturutse mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, bakiriwe mu busitani bwo mu biro bya Perezida mu “Urugwiro”, kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017.
Madame Jeannette Kagame waje aherekeje Perezida Kagame, bafatanije mu kugenera abo impano no gusabana na bo.
Perezida Kagame yaboneyeho kubifuriza umwaka mwiza anabasaba kwitwara neza no gukurana uburere bukwiye kugira ngo bazavemo abantu bakorera igihugu,babe n’abayobozi beza b’ejo hazaza.
Yagize ati “Impamvu turi aha ni ukugira ngo tubifurize Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Turabifuriza gukura neza kugira ngo muzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza. Kugira ngo igihugu kigire abayobozi beza bisaba ko kigira abantu bafite uburezi bwiza nk’ubwanyu.”

Yabibukije ko bashobora kuba icyo bifuza cyose mu minsi iri imbere, mu gihe bakoresheje impano bafite.
Uwase Claudine w’imyaka 11 waturutse mu Karere ka Rutsiro,yari inshuro ya mbere ageze muri Kigali. Yavuze ko guhura na Perezida imbonankubone byamwongereye imbaraga zo kwiga akazatsinda ibizami akazagera ku nzozi ze.
Ati “Umwaka utaha nzaba ndi mu wa gatandatu w’amashuri abanza, ibyo Perezida yambwiye nzabikurikiza kugira ngo ngere ku nzozi zanjye zo kuba umuganga.”

Madame Jeannette Kagame ategura icyo gikorwa buri mwaka, aho atumira abana bari hagati y’imyaka 7 na 12 kugira ngo basangire. Hatumirwa abana bo mu bice byose by’igihugu ndetse n’abana baturuka mu miryango ikennye cyane barahagararirwa.






Dore andi mafoto yaranze iki gikorwa
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega byiza ,ineza yumuntu niyo imutera gukundwa nukuri. Imana ntikabagirwe Imirimo nurukundo Ugira mubyeyi mwiza ... we Love u.........
MANA yanjye dufitumubyeyi wimfura pe IMANA ijyimuturindira amanywa nijoro AMEN
Nshimye mbivanye ku mutima Umuyobozi wacu President Kagame iby’akora byinshi bifitanye isano nibyo Yesu Kristo Umucunguzi w’Isi. Erega nawe n’Umucunguzi w’ Abanyarwanda mu mbande zose z’isi. Imana imuhe Ishya n’Ihirwe mu buyobozi bwe.