Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari z’u Rwanda (Amafoto na Video)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Intwari z’u Rwanda mu rwego rwo kuziha icyubahiro, ndetse bashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, uyu muhango ukaba wabereye ku gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”

Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bayobozi barimo uhagarariye abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, n’abandi barimo abo mu miryango y’Intwari.

Nta jambo nyamukuru ryavugiwe muri uwo muhango, ariko Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yanditse ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari zitangiye Igihugu, zikagikura mu rwobo n’icuraburindi ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi ntwari zahisemo gutanga ubuzima bwazo zitangira abandi.

Intwari z’u Rwanda zibukwa buri gihe kuri iyi tariki, ziri mu byiciro bitatu birimo
Imanzi, Imena, n’Ingenzi.

Mu Ntwari z’Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n’Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Mu Ntwari z’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite ndetse n’Abanyeshuri bigaga i Nyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.

Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba uko uyu muhango wagenze muri iyi video:

Video: Richard Kwizera/Kigali Today

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka