Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umuganda usoza ukwezi (amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023, wo gutera ibiti muri Pariki ya Nyandugu Eco Park.

Uyu muganda kandi wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL 2023, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Pariki ya Nyandungu iri mu gishanga gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame nyuma yo gutera ibiti yahise anabivomera, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuganda uhuza abaturage n’abayobozi buri kwezi, ugira uruhare mu kunganira Igihugu kwihutisha ibikorwa by’iterambere bibarirwa mu mamiliyari buri mwaka.

Mu Rwanda ubu hari byinshi bimaze kugerwaho kubera ibikorwa by’umuganda, bimwe muri byo harimo imihanda yahanzwe, ibyumba by’ amashuri byubatswe, amaterasi, ibiti byatewe, inzu z’abatishoboye zubatswe, isuku n’ibindi.

Ibyo byose byatumye u Rwanda ruba Igihugu cya mbere mu karere, kirangwamo isuku kugeza ubwo ihinduka umuco w’Abanyarwanda bose.

Umuganda ni igikorwa cy’Abanyarwanda, gikomoka mu migirire n’imigenzereze ya Kinyarwanda, aho gifite inkomoko ku migirire gakondo ku gikorwa cyitwaga ‘Umubyizi’, aho abavandimwe incuti n’umuryango bishyiraga hamwe, bagamije gukorera umwe muri bo igikorwa, mu rwego rwo kumufasha ku mpamvu zinyuranye.

Abanyarwanda rero bafatira kuri iyo migirire, bagarura umuganda nka kimwe mu bikorwa byo gufasha Igihugu mu iterambe.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka