Perezida Kagame na Madamu bakiriye abantu mu birori bisoza umwaka

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Abanyarwanda n’inshuti mu birori byo gusoza umwaka byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.

Imbuga nkoranyambaga z’Umukuru w’Igihugu zagaragaje amafoto, zinatangaza ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ari bo bakiriye(host) Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri ibyo birori ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ibi birori ko ntacyakwitabika u Rwanda mu nzira y’iterambere, kuko rufite imbaraga ruterwa n’inzira iruhije rwanyuzemo.

Yagize ati “Kubera amateka yacu, ubwo twatangiraga kongera kubaka iki gihugu, mu ntangiriro byari uguhera hasi cyane ku buryo tudashobora kujya hasi kurusha aho twavuye. Icyavuyemo ni uko uyu munsi ibyagezweho ari byinshi ku buryo nta n’icyatwitambika mu nzira. Ibi ntabwo byikora. Ni umusaruro w’ibyo twahisemo, ibyo twiyemeje n’imyumvire ituma twumva ko tuzakora ibishoboka byose n’iyo byaba bikomeye bite.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka