Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba, bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’ibyo biganiro abayobozi bombi bagiranye muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yanakiriye ku meza Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Ubwo yageraga i Kigali, yakiriwe n’ushinzwe Ububanyi n’amahanga wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda. Barimo Brigadier General Willy Rwagasana uri mu bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese nta kiganiro bagiranye n,abanyamakuru?

Nzamukwereka Adeodatus yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

ni byiza cyane twishimiye iyo nkumwa yaje mu rwanda

tuyisenge fidele yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka