Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Perezida wa Turukiya

Perezida Paul Kagame tariki ya 3 Kamena 2023 yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye, mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan watangiye manda ye ya gatatu yo kuyobora icyo gihugu.

Mu ijambo Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye, yabanje gushimira abaturage ba Turukiya bamugiriye icyizere bakamutora ndetse bakamushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Erdoğan yashimangiye ko muri iyi manda ye ya gatatu azarushaho gushimangira umubano mwiza hagati ya Turukiya ndetse n’ibindi bihugu by’amahanga hagamijwe kubungabunga umutekano ndetse no kugarura amahoro ku isi.

Ati “Tuzateza imbere Demokarasi duhereye ku baturage cyane cyane dushingiye ku bikubiye mu Itegeko Nshinga. Ikindi ni uko muri iyi manda duteganya guteza imbere ishoramari ritanga amahirwe y’akazi muri iki gihugu. Icyisumbuyeho ni uko tuzakomeza kwagura ubutwererane bwacu n’ibihugu by’amahanga, ni byo ntekereza ko byakungukira impande zombi, kandi ibi binagamije no kugabanya ibibazo by’umutekano muke ugaragara mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ibi bizanadufasha kandi no kugarura amahoro by’umwihariko muri aka gace”.

Tariki ya 28 Gicurasi 2023 nibwo Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, yatsindiye manda ya gatatu mu cyiciro cya kabiri cy’amatora cyabaye bitewe n’uko mu cyiciro cya mbere nta mukandida wari wabashije kugira amajwi 50% kugira ngo atsinde.

Mu ibarura ry’amajwi y’abatoye bose bangana na 89,85 Perezida Erdoğan niwe wagize ubwiganze bw’amajwi 52,16 % mu gihe mugenzi we Kemal bari bahanganye yabonye amajwi 47,84%.

Yamwifurije imirimo myiza
Yamwifurije imirimo myiza

U Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena w’Igihugu cya Turukiya. Mu myaka 10 ishize umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere kuko mu mwaka wa 2013 u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara, ndetse Turukiya na yo mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 ifungura ambasade mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka