Perezida Kagame ku rutonde rw’abayobozi bakoresha Twitter cyane ku isi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi bo ku isi, bari gukoresha cyane urubuga rwa Twitter muri iki gihe isi ihanganye in’icyorezo cya Covid-19.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwibanze ku kureba uko abayobozi bo hirya no hino ku isi, za Guverinoma n’ibigo mpuzamahanga bari kwitabira ihanahanamakuru ryifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyo cyorezo.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko muri Tweets 2,125 abakoresha urubuga rwa Twitter bashyize ku rukuta rwa Twitter rwa Nyakubahwa Paul Kagame, izigera kuri 74% yahise azisubiza bidatinze.

Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Norvège Erna Solberg na Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ni bamwe mu bayobozi bifashisha urubuga rwa Twitter mu kuganira n’ababakurikira.

Perezida Kagame aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abaperezida b’ibihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Twitter, akaba afite abasaga miliyoni 1 n’ibihumbi 900, akabanzirizwa na Muhammadu Buhari, Perezida wa Nigeria ukurikirwa n’abasaga miliyoni eshatu.

Ubugenzuzi na raporo yakozwe na Burson Cohn&Wolfe (BCW) bwagaragaje ko kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena uyu mwaka, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje gukaza umurego ku isi, abakurikira Perezida Paul Kagame biyongeyeho 31%.

Perezida Kagame ni n’umwe mu bayobozi ku isi ku ikubitiro bifashishije uru rubuga mu gushyigikira ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatuye isi gukaraba intoki, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19, bwatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Ubwo bukangurambaga bwakozwe binyuze muri za video zafashwe abayobozi batandukanye bakaraba intoki n’amazi meza n’isabuni, ari na ko batanga ubutumwa bugaragariza abantu ko gukaraba intoki ari bumwe mu buryo bw’ibanze bwo guhangana na Covid-19.

Igihe mu Rwanda hari hamaze gutangazwa umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yanifashishije urukuta rwe rwa Twitter, asaba abantu kudaterwa ubwoba n’icyo cyorezo, ko ahubwo bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda harimo kwita ku isuku cyane cyane bakaraba intoki, kudasuhuzanya no guhana intera hagati yabo.

Uburyo bw’imikorere y’abayobozi mu bice bitandukanye by’isi bwajemo impinduka bitewe n’iki cyorezo, bituma ibihugu bifata icyemezo cyo guhagarika ingendo, imipaka irafungwa.

Ibindi bikorwa bishingiye kuri za dipolomasi birimo nk’inama zikomeye zihuza abayobozi imbonankubone zahagaritswe, abantu batangira uburyo bwo gukorera akazi mu ngo zabo, uretse zimwe na zimwe zagiye zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri iki gihe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Google Meet, Skype na Zoom calls buri mu buryo abayobozi bamwe na bamwe bitabiriye gukoresha mu nama zagiye zibahuza bitabasabye kuva mu bihugu byabo nk’uko iyi raporo ikomeza ibigaragaza.

Mu nama zikomeye Paul Kagame yitabiriye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, harimo iyahuje abakuru b’ibihugu bikize G20, inama yahuje abayobozi bashinzwe iby’ubucuruzi muri Afurika, inama yahuje abayobozi b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika n’igihugu cy’u Bushinwa.

Hari kandi iyahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika, Carayibe na Pasifika (OACPS) zose zaganishaga ku byakorwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Inkuru ya TNT ivuga ko muri uyu mwaka wa 2020 za Guverinoma n’abayobozi b’ibihugu 189 babarizwa ku mbuga nkoranyambaga. Aba bakaba bangana na 98% b’ibihugu 193 bigize UN.

Guverinoma z’ibihugu bigera kuri bine ni zo zitagira konti ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter; ibyo bihugu ni Laos, Korea y’Amajyaruguru, Sao Tome and Principe na Turkmenistan.

Ni mu gihe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu 163 n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga 132, bafite konti zabo ku rubuga rwa Twitter.

Tariki ya 1 Kamena 2020, inkuta 1,089 z’abantu ku giti cyabo n’abayobozi bo hirya no hino ku isi zujuje abazikurikira miliyoni 620, icyo gihe zari zimaze gushyirwaho tweets zirenga miliyoni 8.7 kuva zabaho.

Kugeza ubu Perezida Donald Trump ni we ugifite agahigo k’umuyobozi ukurikirwa n’abantu benshi ku isi basaga miliyoni 81.

Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, aza ku mwanya wa kabiri agakurikirwa n’Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi Papa Francis ukurikirwa kuri Twitter n’abasaga miliyoni 51.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka