Perezida Kagame i Musanze: Abayobozi bihutiye kwandika ibibazo by’abaturage (Amafoto)
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru barimo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka, Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba, n’abandi basabwe gukurikirana ibibazo biri mu nshingano zabo byabajijwe ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage.

Ku itariki 8 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangiye gahunda yo gusura abaturage mu turere dutandunye tw’igihugu mu rwego rwo kureba aho bageze mu iterambere ndetse no kumva ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe umuti ku buryo bwihuse.
Urugendo rwe rero yaruhereye mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, akurikizaho Akarere ka Musanze muri iyo ntara.

Abaturage bagaragaje ibibazo bitandukanye bafite,ariko ikibazo gikomeye cyagarutsweho muri iyi minsi ibiri umukuru w’igihugu amaze mu majyaruguru, ni ikibazo cy’ikaragiro ry’amata ryo mu Karere ka Burera ryafunze mu buryo budasobanutse,bigatera aborozi bo muri ako karere igihombo.
Uretse icyo kibazo cy’ikaragiro,Perezida Kagame yakiriye n’ibindi bibazo ndetse n’ibindi bitekerezo binyuranye.
Umuturage witwa Uwamahoro Providence yagaragaje akarengane yahuye na ko, aho yavuze ko umwana we w’imyaka itanu yafashwe ku ngufu mu mwaka wa 2009,urukiko rwanzuye ko uwabikoze yahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka irindwi , “ariko icyo cyemezo cy’urukiko ntikigeze cyubahirizwa (ntiyafunzwe).”

Nyuma yo kumva icyo kibazo, Perezida Kagame, yasabye Polisi y’igihugu gukurikirana icyo kibazo, no kugikemura mu buryo bukwiye.
Kugira ngo Polisi igikemure ku buryo bukwiye, byasabye ko Umupolisi mukuru abanza kwegera uwo muturage wagaragaje icyo kibazo, akandika imyirondoro ye n’ibindi bizafasha mu gukurikirana icyo kibazo.
Undi muturage witwa Hakizimana Anastase, ukomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, na we yagaragaje ikibazo kijyanye n’amata, avuga ko batabona aho bayagurisha.
Uwo mworozi yabwiye Perezida wa Repubulika ati,”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, waduhaye inka, ariko iyo tuzanye amata ku ikaragiro, umunsi umwe barayakira undi bakayanga, bavuga ko atameze neza, twebwe turahomba cyane, twifuzaga ko wadushakira isoko.”
Perezida wa Repubulika yahise amusuza ati, “Nzabashakira isoko rwose kandi rizaboneka.”
Amaze kumusubiza atyo, yahise ahindukira atangira kubaza abayobozi bashinzwe ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ikibazo gihari gituma abaturage bahura n’igihombo giterwa no kubura aho bagurisha umusaruro wabo.
Perezida Kagame yabijije uhagarariye ikaragiro ryavuzweho kwanga kwakira amata y’abaturage,amusubiza ko bakira amata yose abaturage bazana, uretse ayo bazana atameze neza.
Tuyishime Faustin ukomoka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari, yabijije ibibazo bitatu kandi byose yatashye abiboneye ibisubizo bimunyuze.

Yavuze ko inyamaswa ziva muri pariki y’ibirunga ziza kona imyaka iri mu mirima yabo, ariko ikibazo kibaho, ni uko abakozi b’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB), bakora mu kigega cy’indishyi cyashyiriweho gutanga indishyi ku baturage bonewe n’inyamaswa zo muri pariki, iyo baje kubarura imyaka yangijwe mu murima, babishyura kimwe cya gatatu gusa cy’imyaka yonwe.”
Perezida wa Repubilika akimara kumva icyo kibazo, yahise abaza impamvu RDB itubaka uruzitiro rukumira inyamaswa ziva muri pariki zijya kona imyaka y’abaturage, niba ntacyo byabangamira mu bijyanye n’amabwiriza agenga ubukerarugendo.
Gusa yongeyeho ko, mu gihe ibyo kuzitira bitarakorwa, abaturage bonewe n’inyamaswa ziva muri pariki bagomba kujya bahabwa indishyi uko bikwiriye.
Tuyishime Faustin yasobanuriye Minisitiri Ndagijimana Uzziel, ikibazo cye, kijyanye n’indishyi z’imitungo yabo yangijwe hakorwa umuhanda.

Tuyishime Faustin, kandi yanabwiye Perezida wa Repubulika ko Akagari kabo ka Mugari ari ko konyine mu Murenge wa Shingiro, kadafite umuriro w’amashanyarazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise asaba Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, gukurikirana icyo kibazo kigakemuka. Ako kanya Minisitiri Gatete ahita yegera umuturage ngo amubaze neza uko ikibazo kimeze.
Photos: Muzogeye Plaisir
Inkuru zijyanye na: Kagame mu turere tw’u Rwanda
- Perezida Kagame yasabye abacuruzi ba Rubavu gucuruza bagamije isoko rinini
- Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri – Perezida Kagame
- Icyo twashakaga mwarakiduhaye, ubu natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha – Perezida Kagame
- Abagishaka guhungabanya umutekano bazahura n’ibintu bibi cyane - Perezida Kagame
- Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano – Perezida Kagame
- Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
- Ibihumbi by’Abanyamusanze byiteguye kwakira perezida Kagame (Amafoto)
- Burera: Inzego zananiwe gusobanurira Perezida Kagame ikibazo cy’uruganda rw’amata
- Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Burera mu mafoto
- Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano – Perezida Kagame
- Perezida Kagame akigera i Burera yakiranywe ubwuzu (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|