Perezida Kagame azitabira inama ya IFAD ejo

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabita inama mpuzamahanga iziga ku buhinzi n’ihindagurika ry’ibihe izabera i Roma mu Butaliyani tariki 22/02/2012. Iyo nama yateguwe n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi “IFAD’’

Abandi bayobozi b’ibihugu bazitabira iyi nama ni Mario Monti Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Visi Perezida wa Liberia hamwe n’umuherwe Bill Gates aho bazatanga ibiganiro ku bantu 167 barimo abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma ku birebana n’uburyo ubuhinzi bushobora kugira uruhare mu kugabanya ubukene hitawe ku mihindagurikire y’ikirere.

Muri iyi nama ya 35, Bill Gates n’umufasha we bazagaragaza uburyo ubuhinzi bushobora kugabanya ubucyene mu buryo burambye igihe abahinzi bigishijwe kujyana n’uburyo bwo kongera umusaruro.

Umuyobozi wa IFAD, Kanayo F. Nwanze, avuga ko ikibazo cy’ibiribwa gikomeje guhangayikisha kuko abana benshi bafite ikibazo cy’imirire hakaba hakenewe kugira igikorwa ngo iki kibazo gishire.

Abazatanga ibiganiro muri iyi nama bazakangurira abaterankunga n’ibihugu kwita ku buhinzi mu kurwanya ibura ry’ibiribwa hatekerezwa ku mihindagurikire y’ikirere no ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

Mu mwaka wa 2011 IFAD yateye inkunga imishinga 240 yatwaye akayabo ka miliyari 4.6 z’amadolari mu bihugu 94. Mu mpera z’umwaka wa 2011 ibihugu bihuriye muri IFAD byatanze akayabo ka miliyari 1.5 zo gufasha kugabanya ubukene mu cyaro.

Uretse gukora ubuhinzi hitawe ku mihindagurikire y’ikirere, hari n’igitekerezoo cyo gukoresha ikoranabuhanga rishobora guhangana n’ibiza biterwa n’uko guhinduka kw’ikirere.

U Rwanda rufatwa nk’intangarugero mu kurwanya inzara kuko rushobora kwihaza mu biribwa kandi rufite abaturage benshi batunzwe n’umusaruro ukomoka ku buhinzi bukorerwa ku buso buto.

Uretse iyi nama ya IFAD, Perezida Kagame ari mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe kwita ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) zirimo kurwanya inzara.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka